• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
20/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Serge Branco, yanenze Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, avuga ko abona akorera mu kwaha kwa FIFA, bityo ko adakwiriye na busa kuyobora umupira w’amaguru muri Afurika. Ni nyuma y’icyemezo cyo kwambura Igikombe cya Afurika ikipe ya Senegal, cyanenzwe na benshi.

Ibi yabivuze ubwo yatangaga ibitekerezo bye ku cyemezo cya CAF cyo kwambura Sénégal igikombe cya Africa Cup of Nations 2025, kikagihabwa Maroc.

Branco yavuze ko kuri we Sénégal ari yo mwami w’Afurika w’ukuri, kuko ari yo yatsindiye igikombe mu kibuga. Gusa yemeza ko hari impamvu zitari iz’umupira w’amaguru zatumye hafatwa iki cyemezo, ashimangira ko Maroc yashyigikiwe cyane kubera ishoramari rikomeye yakoze mu rwego rwo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030.

Yakomeje avuga ko bishoboka ko habayeho ruswa n’imikoranire itanyuze mu mucyo, ibintu avuga ko byagize uruhare mu kwambura Sénégal igikombe.

Ku bijyanye n’ubuyobozi bwa CAF, Branco yavuze ko nubwo atagaya cyane Patrice Motsepe ku giti cye, amubona nk’uri kuyoborwa n’abandi, by’umwihariko FIFA.

Mu gusoza, Branco yagaragaje ko atekereza ko Samuel Eto’o ari we muntu ukwiriye kuyobora CAF, kuko ashobora kugarura icyizere no kunoza imikorere y’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Next Post

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.