Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori byo kwishimira ibikombe bitatu batwaye uyu mwaka.
APR yashyikirijwe iki gikombe nyuma yo gusoza shampiyona itsinda Gicumbi ibitego 2-0, bya William Mel Togui na Sheikh Djibril Ouattara.
Muri rusange iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasoje shampiyona ifite amanota 68 irushwa amanota 7 na Al-Hilal yo muri Sudan, gusa APR yahawe igikombe kuko ari yo yaje imbere mu makipe y’u Rwanda ndetse ni yo izasohokera igihuhu muri Caf Champions League.
APR FC yegukanye Miliyoni 80 nk’igihembo cy’ikipe yabaye iya mbere, ndetse rutahizamu wayo Djibril Ouattara asoza ari we utsinze ibitego byinshi(18) akaba arusha Mbonyumwami Taiba wa Marines igitego 1.
Usibye iki gikombe cya shampiyona, uyu mwaka w’imikino iyi kipe yanatwaye igikombe cy’amahoro nsetse na Super Cup, byose ikaba yaboneyeho kubyishimira mu birori byabereye kuri Senior Officers’ Mess.
Muri ibi birori, General Mubarak Muganga yashimiye abakinnyi ndetse n’abatoza kuba baregukanye ibikombe 3 anavuga ko n’iyo biza kuba 4 cyangwa 5 bihatanirwa, yizeye ko bari kubitwara byose.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yanibukije umutoza ko nubwo umwaka w’imikino urangiye batwaye ibikombe, ariko banifuza gutwara Cecafa Kagame Cup iri mu kwezi kwa 7 ndetse no kugera kure muri Champions League.
Mu minsi iri imbere kandi, APR igiye kujya yinjiza ku buntu muri stade abana bari munsi y’imyaka 15 ariko bakaza bambaye umwambaro wa APR FC.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10






