Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo gihe azaba afite imyaka 45.
Ronaldo umaze igihe yitwara neza muri Al Nassr no mw’ikipe y’igihugu ndetse akaba aherutse gufasha iyi kipe ya Al Nassr kwegukana igikombe cya Saudi Pro League, imyitegura ayigeze kure yo gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatandatu, ibintu byamaze kumugira umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri ruhago.
Martinez yavuze ko Ronaldo ari urugero rwiza ku bakinnyi bato kubera uburyo ahora ashaka gutera imbere no gukomeza gukora cyane.
Yagize ati: “Cristiano ntabwo akinira gusa gutwara ibikombe, ahubwo ahora afite inyota yo gukomeza gutsinda no kwiyubaka.”
Ku bijyanye n’Igikombe cy’Isi cya 2030 kizabera muri Portugal, Espagne na Maroc, Martinez yagize ati “Nta muntu ukwiye gushidikanya kuri Cristiano Ronaldo. Yabiharaniye kandi aracyafite ubushake bwo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.”
Yakomeje avuga ko imitekerereze ya Ronaldo, imyitozo ikomeye ndetse no kwita ku mubiri we ari byo bituma akomeza kuguma ku rwego rwo hejuru imyaka myinshi.
Nubwo benshi batekereza ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba icya nyuma kuri Ronaldo, Martinez we yemeza ko nta kidashoboka ku mukinnyi ufite umuhate nk’uwo.
Aime Augustin
RADIOTV10






