Amezi ane y’amarira muri Sudan: Zimwe mu ngaruka z’intambara yadukanye ubukana budasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amezi ane arashize intambara itangiye muri Sudan, aho kugeza ubu habarwa abantu 4 000 bamaze kuyiburiramo ubuzima nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Imirwano yatangiye kuya 15 Mata uyu mwaka, yatumye kandi abantu barenga miliyoni 4 bahunga Igihugu cyabo.

Izindi Nkuru

Uretse ibyo kandi, amavuriro 200 ntabasha gukora bitewe n’ibibazo byumutekano mucye, biri no mu byatumye abagwa mu ntambara biyongera kubera kubura ubuvuzi.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko hadukiyemo n’ibyaha byo guhohotera no gufata ku ngufu abagore, igasaba impande zihanganye guhagarika imirwano.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru