Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Byahinduye isura mu duhigo tw’abaraperi bakomeje guhangana

Byahinduye isura mu duhigo tw’abaraperi bakomeje guhangana

Umuraperi Drake wari ufite agahigo ko kuba indirimbo ze zumvwa cyane ku rubuga rwa Spotfy, yamaze guhigikwa na Travis Scott, ubu uyoboye abaraperi kuri uru rubuga.

Travis Scott ubu ni we muraperi uri kumvwa cyane kuri uru rubiga rucuruzwaho indirimbo, aho ku kwezi yumvwa n’abantu miliyoni 74,9.

Ni mu gihe Drake wari ufite aka gahigo we yumvwa n’abantu miliyoni 74,7, bivuze ko Travis Scott yamuciyeho amurusha abantu ibihumbi 200.

Uku guhiganwa hagati y’abaraperi mu kuba bafite abumva indirimbo zabo, kuri no mu njyana ya RnB, aho bo bayobowe n’umuhanzi w’Umunya-Canada The Weeknd.

Uru rubuga rwa Spotfy, ni rumwe mu zikomeje gufasha abakunzi ba muzika kumva indirimbo bakunda, aho abahanzi na bo bakomeje kuzigaragarizaho.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 18 =