Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in IBYAMAMARE, IMIBEREHO MYIZA, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie
Share on FacebookShare on Twitter

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ahamya ko bigaragaza ko iyo ibyo akora byagenze neza n’Umukuru w’Igihugu abimenya.

Mu ijoro ryo kuya 02 Nyakanga 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abantu mu ngeri zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora, Bruce Melodie, wari umwe mu bari bitabiriye uwo muhango, yavuze ko atagize amahirwe yo kuba yahura n’Umukuru w’Igihugu.

Yabitangaje nyuma y’aho mugenzi we, Muneza Christopher na we wari witabiriye icyo gitaramo ahagiriye ibihe atazibagirwa, kuko yaboneyeho no gufata ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Bruce Melodie waririmbye mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa, yahuye na Perezida Kagame ubwo yari avuye ku rubyiniro maze inzozi ze arazikabya.

Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amashusho aramukanya na Perezida Kagame, yagize ati: “Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo Umuyobozi w’igihangange wa Afurika yabizirikanye.”

Bruce Melodie yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Mu ndirimbo Bruce Melodie yaririmbye harimo ‘Bado Bado’, ‘Inzoga n’ibebi’ yakoranye Double Jay na Kirikou Akili, ‘Henzapu’, ‘Funga Macho’, ‘Kungora’ ‘Saa Moya’ n’izindi zitandukanye.

Bruce Melodie wakabije inzozi ze
Melodie yaririmbye Henzapu’, ‘Funga Macho’, ‘Kungora’ ‘Saa Moya’ n’izindi zitandukanye.
Bruce Melodie yaririmbye harimo ‘Bado Bado’, ‘Inzoga n’ibebi’ yakoranye Double Jay na Kirikou Akili

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Next Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje
AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.