Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda yahaye imyambaro abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe bagaragaza ko uwo bari basanganywe washaje bikabije. Abamotari kandi banahawe amahirwe yo kuba baba aba-Agents ba MTN, bakaba bacuruza ama-unites.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, muri Sitade ya Kigali, Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ahari hateraniye abamotari ibihumbi bari bakereye kuza gufata uyu mwambaro.
Uyu mwambaro watanzwe na MTN Rwanda, ugaragaraho uburyo abakoresha umurongo w’iyi sosiyete bakomeza gukoresha serivisi zayo nko kugura Pack za 4G aho abantu bashobora gukanda *182*2*1# ubundi bagakurikiza amabwiriza.
Ni umwambaro watanzwe ku bufatanye bwa MTN Rwanda ibinyujije muri Kompanyi yayo ya Mobile Money Rwanda Limited (Mobile Money Rwanda), aho abamotari kandi bazagira amahirwe yo kuba banatanga serivisi serivisi za MTN.
Abamotari bazahabwa kandi Coce ya MoMoPay mu rwego rwo kugira ngo bajye babasha kwishyurwa n’abagenzi bazajya batwara, ndetse no bakabasha no gucuruza ama-unite.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, yashimye ubu bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Guha umwambaro mushya abamotari bo muri Kigali, ntabwo ari ibyo kwamamaza gusa, ahubwo ni no mu buryo bwo kubafasha gukomeza koroherwa na serivisi z’itumanaho. Mu gukoresha MoMoPay, abamotari ntabwo bazaba bari gufasha kugera ku ntego y’Igihugu yo kwishyurarana hadakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki, ahubwo ni no kuzana ibisubizo by’ikoranabuhanga mu kwishyurana.”
Buri mwambaro w’umumotari kandi uzaba uriho nimero ye, kugira ngo n’abo bazajya batwara bazajye babasha kubamenya ku buryo bagize n’ikibazo bamenya, uko babageraho.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe avuga ko iki gikorwa bakoze ari indi ntambwe itewe mu gukomeza gufasha umuryango mugari w’u Rwanda kugera ku ntego zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Ati “Iyi gahunda ntabwo ari iyo kuzana ibisubizo mu guhanga udushya gusa, ahubwo ije no kungerera ingufu intego yacu yo gufasha umuryango mugari kugera ku mibereho myiza.”
Yavuze kandi ko ibindi biri muri aya masezerano ya MTN n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bizajya bifasha abatwara abagenzi kuri moto kwiteza imbere kuko bazabasha kubona izindi nzira zabafasha kwinjiza amafaranga.
RADIOTV10