Iby’ingenzi buri Munyarwanda akwiye kumenya mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpinduka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda, hari Minisiteri yakuweho nyuma y’umwaka umwe gusa yari imaze ishyizweho, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta mushya washyizweho, waje mu mwanya wigeze kubamo Hon. Edourad Bamporiki ubu ufungiye ibyaha yahamijwe.

Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, yari yashyizweho tariki 30 Nyakanga 2022, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame nabwo yari yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, agashyiraho Eric Rwigamba nka Minisitiri Ushinzwe Ishoramari rya Leta.

Izindi Nkuru

Mu mpinduka zakozwe mu ijoro ryacyeke, Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya ya Guverinoma y’u Rwanda, abayobozi banyuranye barimo Eric Rwigamba wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ibi bivuze ko Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yahise iseswa, inshingano zayo zikaba zimuriwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, zikazaba zishinzwe Jeannine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Jeanine Munyeshuli ni we uzaba ashinzwe inshingano z’iyahoze ari Minisiteri y’Ishoramari rya Leta

Ibindi byo kumenya mu mpinduka zakozwe

Muri Minisiteri y’Uburezi, naho habaye impinduka, aho iyi Minisiteri ubu ifite Umunyamabanga wa Leta umwe, mu gihe yari isanzwe ifite babiri, ari bo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, akaba yari Gaspard Twagirayezu, ari na we ubu wagizwe Minisitiri w’Uburezi.

Muri iyi Minisiteri kandi hari hasanzwe harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, wari usanzwe ufitwe na Irere Claudette, wagumye kuri uyu mwanya, ariko akaba ari Umunyamabanga wa Leta gusa.

Muri Minisiteri y’Urubyiruko, hinjijwemo amaraso mashya, aho iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga wa Leta, ari we Sandrine Umutoni.

Iyi Minisiteri imaze amezi atanu ivuguruwe kuko mbere yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ikaba yaragizwe Minisiteri y’Urubyiruko mu mavugurura yabaye tariki 24 Werurwe 2023, aho Umuco wahise ujyanwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga wa Leta, nyuma y’igihe itamufite kuva ubwo Edouard Bamporiki yakurwaga kuri uyu mwanya muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yari afite ibyo akurikiranyweho byanatumye akatirwa n’inkiko, ubu akaba afunze ngo arangize igihano yakatiwe.

Izindi mpinduka zabayeho muri iyi Guverinoma, ni Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yazanywemo amaraso mashya, ihabwa Maj Gen Albert Murasira, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo.

Maj Gen Albert Murasira, yasimbuye kuri uyu mwanya Solange Kayisire, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Umwanya wahozemo Bamporiki washyizwemo umushya
Sandrine Umutoni ni we waje muri uyu mwanya wahozemo Bamporiki
Eric Rwigamba wari Minisiteri w’Ishoramari rya Leta yahawe inshingano nshya

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru