Abamotari bahishuye umutwaro bikorejwe n’umukwabu watangijwe babonamo inshoberamahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’ibyumweru bibiri abamotari basabwe kujya bacana amatara igihe cyose no ku manywa, bamwe bataka ibihombo bari guterwa n’amatara ashya ubutitsa biturutse ku kuyacana ku manywa, bakavuga ko batumva icyo baba bamurika ku manywa y’ihangu, kuko baba babona.

Hashize ibyumweru bibiri Polisi y’igihugu itangiye umukwabu wo guhana abatwara abagenzi badacana amatara y’ibinyabiziga mu bihe biteganywa n’amategeko.

Izindi Nkuru

Bamwe mu Bamotari baganiriye na RADIOTV10 bavuga ko batumva impamvu basabwa gucana amatara ku manywa y’ihangu, ngo bibaza icyo baba bamurika bikabayobera.

Umwe ati “Ko ku manywa tuba tuhareba, badusaba ngo ducane amatara y’iki? Ubwo si ukudushakamo amafaranga?”

Bavuga ko kwibaza icyo gucana amatara ku manywa bifasha mu muhanda atari cyo kibazo bafite, ahubwo ngo igikuru kinabazengereje ari ibihombo baterwa n’iryo tegeko kuko amatara ashya ubutitsa, nyamara ahenda cyane

Undi ati “Njyewe ampure imaze gushya, ubu sinshobora guhaguruka aha i Nyamirambo ntarabona umutekinisiye ngo ngure indi ayishyiremo, kandi urabona ko ari mu gitondo nta n’amafaranga ndabona.”

Undi ati “Muri iki cyumweru maze guhisha ampure eshatu, kandi imwe igura 3 500 Frw. Nawe wumve buri munsi ninzajya ngura ampure nkongeraho n’ayo kuyishyirishamo icyo nzajya ntahana.”

Yakomeje avuga ko kubera ubushyuhe, ayo matara aba asanganywe buhura n’ubwo ku manywa bigahita bitwika ampure.

Undi ati “Rwose badufashe bace inkoni izamba nibura tujye tuyacana guhera saa kumi n’imwe kugeza mu gitondo, ariko badutabare badukure mu bihombo turi guterwa no gucana amatara ku manywa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko aya mabwiriza yo gucana amatara kuri moto igihe cyose, atari bishya, kuko bisanzwe mu mategeko y’umuhanda.

Yagize ati “Amategeko asaba ko bacana matara, cyane abamotari bo bagomba kuyacana igihe cyose, yaba ku manywa cyangwa nijoro, ibyo rero bagomba kubyumva kuko ni ko bisabwa n’itegeko, umunsi itegeko ryahindutse tuzabasaba ibitandukanye, ariko kugeza ubu itegeko riigomba kubahirizwa.”

Mu minsi 14 uyu mukwabu utangiye, Polisi ivuga ko imaze gufata ibinyabiziga bisaga 360 birimo moto 160 z’abamotari bafatwa batacanye amatara ku manywa.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Umuntu utarasomye amategeko yumuganda niwe wibaza ibyo mwigazet bazasome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru