Mu marira n’agahinda The Ben yavuze ibyakoze ku mutima benshi mu gusezera umubyeyi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa The Ben, uyu muhanzi yagarutse ku byaranze nyakwigendera n’uburyo yabitagaho bakiri abana ndetse no kuba ari we akuraho impano yo kuririmba.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, wo gusezera kuri nyakwigendera Mbonimpa John, umubyeyi w’umuhanzi The Ben na Green P.

Izindi Nkuru

Muri uyu muhango, bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera by’umwihariko abana be, batanze ubuhamya bw’ibyamuranze ubwo yari akiri mu mwuka w’abazima.

The Ben yavuze ko umubyeyi we yahuye n’ibigeragezo byinshi, ariko ko yanagize umwanya wo kwihana, ku buryo adashidikanya ko “Muzehe ari mu ijuru.”

The Ben yageze aho araturika ararira, akomeza agaruka ku bihe amwibukiraho by’urukundo rwamurangaga, nko kuba hari igihe yigeze kubajyana mu biruhuko mu cyaro, akagenda abaganiriza.

Ati “Ndakeka twajyaga mu Mutara tugiye mu biruhuko bikuru, aratubwira ngo ‘ariko mwumvise igitoki mama yatetse ukuntu cyari kiryoshye?’ ni akantu koroheje ariko ni ibintu byanshimishije.”

The Ben yakomeje avuga ko Se yakundaga umubyeyi wabo [Mama wabo] ku buryo byagiye bibukamo na bo urukundo.

Ati “Yari umbyeyi mwiza rero nubwo satani yamuvangiye. Bantu b’Imana twange satani.”

Yakomeje anavuga ko ari we yakuyeho impano yo kuririmba. Ati “Yari umuririmbyi mwiza, tukiri abana yajyaga akunda gucuranga gitari, nakunze gitari kubera we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma

The Ben yavuze byinshi yibukira ku mubyeyi we

Photos/Inyarwanda

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nimetoa Poleni sana kwa kwa Theben kwa kupoteza mzazi wake Mungu amulaze pema peponi na pia azidii kulinda wenye wamebaki awapatie maisha mlefu asante sana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru