Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
AMAHANGA

America yavuye ku izima itangaza ko igikeneye kugirana ibiganiro na Iran

America yavuye ku izima itangaza ko igikeneye kugirana ibiganiro na Iran

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yatangaje ko iki Gihugu kigifite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Iran mu kurangiza intambara, nubwo iki Gihugu cyo kidashishikajwe n’izi nzira z’ibiganiro.

Rubio yatangarije ibi mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia, nyuma yuko amato atatu y’ibikomoka kuri Peteroli ya Arabia Saudite yerecyezaga muri Asia abujijwe gutambuka mu Nyanja, ndetse hakaba hari andi atatu na yo yahuye n’ikibazo nk’iki.

Ni amato yabujijwe gutambuka n’umutwe w’Aba-Houthi ushyigikiwe na Iran muri Yemen, ugenzura inkombe z’inzira yo mu majyepfo y’inyanja itukura.

Mu gihe Iran yamaze gusubizaho amananiza ku mato y’ibikomoka kuri Peteroli anyura mu muhora wa Hormuz, habarwa peteroli nyinshi cyane ya Arabia Saudite yabuze inzira.

Umuyobozi mu nzego zo hejuru wa Iran, ku wa Mbere w’iki cyumweru yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakiriye umushinga w’abahuza usaba ko hasinywa amasezerano y’agahenge k’iminsi 10 hagamijwe kongera gusuzuma ibirebana n’amasezerano yifuzwa hagayi ya Iran na America.

Nanone kandi hari umushinga w’amasezerano yo ku rwego rwa Dipolomasi akiri gutunganywa, aho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Iran, Eskandar Momeni yagiriye uruzinduko muri Pakistan nk’umuhuza asaba iki Gihugu gukomeza imbaraga kiri gushyira muri ibi bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu, Rubio, na we yatangaje ko ubutegetsi bwa America, “iteka bwakomeje kugira ubushake bw’inzira za dipolomasi” ariko ikibazo kikaba ubutegetsi bwa Iran bukomeje kwanga kuva ku izima ku bushake bucye buburanga.

Yagize ati “Ikibazo dufite ubu ni uko bahuzagurika ku bijyanye n’ibiganiro. Iyo baza kuba bashikamye, natwe twari kuba dushikamye, ariko rero tuzakora icyangombwa cyose mu kurinda inyungu zacu ndetse n’inyungu z’inshuti zacu.”

Rubio kandi yaboneyeho kuburira Iran ko idashobora kugenzura umuhora wa Hormuz, avuga ko igikorwa cyose cyakorwa na Iran gishobora gushyira mu kaga isi yose, harimo n’Ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =