Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi ku mateka y’uwagenwe kuba Ambasaderi mushya wa America mu Rwanda

Iby’ingenzi ku mateka y’uwagenwe kuba Ambasaderi mushya wa America mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za America zatanze Nicholas Checker wigeze kuba Umukozi w’Urwego rw’Ubutasi muri America (CIA) guhagararira iki Gihugu mu Rwanda, agasimbura Eric Kneedler wasoje inshingano ze.

Uyu wabaye Umukozi wa CIA, yatanzwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America nk’uzahagararira iki Gihugu mu Rwanda, mbere yuko yemezwa na Sena ya kiriya Gihugu.

Uyu Mudipolomate mushya wa America mu Rwanda, naramuka yemejwe; azasimbura Ambasaderi Eric Kneedler wari wararangije izi nshingano muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yuko yari yarazitangiye mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Iby’ingenzi kuri Nicholas Checker

Nicholas Checker wasabiwe guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, yamaze igihe kinini ari Umukozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi bwo hanze bwa America ruzwi nka CIA.

Uru rwego yarukoreye imyaka 11, aho yarutangiyemo mu mwaka wa 2014 kugeza umwaka ushize wa 2025, aho muri iyi myaka yari ashinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’umutekano n’amakimbirane mu bice bimwe na bimwe ku Mugabane wa Afurika.

Nicholas Checker kandi yanakoze mu ishami rishinzwe imikoranire hagati y’uru Rwego CIA n’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mugabo utarengeje imyaka 40 y’amavuko, yanakoze mu Nama y’Igihugu ishinzwe Umutekano muri America, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’iyi nama mu gihe cya manda ya mbere ya Donald Trump.

Yasabiwe guhagararira America mu Rwanda, asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America, aho yari Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu binyanye n’amashuri ye, Nicholas Checker yize Politiki mpuzamahanga muri Wisconsin University, ndetse akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kamonuza mu bijyanye n’umutekano yakuye muri Georgetown University.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + nine =