Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, kikaba kibaye Igihugu cya mbere i Burayi gihagaritse abana gukoresha izi mbuga zivugwaho kubangiza mu mitekerereze.
Iri tegeko rizatangira kubahirizwa kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2027, rigena ko buri wese mu Bufaransa agomba kugenzura imyaka ye kugira ngo abone imbuga nkoranyambaga.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yishimiye itorwa ry’iri tegeko, riri mu byo yari yiyemeje kuzageraho mu gihe cy’imyaka 10 ari ku butegetsi.
Nubwo hari abatashimye iri tegeko, Guverinoma y’u Bufaransa yashimangiye ko kugenzura imyaka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bigomba kubahirizwa kandi ko bizakorwa mu buryo butekanye.
Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Sena n’Umutwe w’Abadepite bemeje iri tegeko ku wa Kabiri, nubwo harimo bamwe mu bashinga amategeko bataryemera
Ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, biteganyijwe ko rizaba mu byiciro bibiri, aho kuva muri Nzeri, abantu bari munsi y’imyaka 15 batazaba bashobora gufungura konti ku mbuga nkoranyambaga.
Naho guhera muri Mutarama 2027, iri tegeko rizakoreshwa ku makonti yose asanzwe akora, bivuze ko buri wese mu Bufaransa agomba kugaragaza ko afite imyaka irenga 15 kugira ngo akoreshe imbuga nkoranyambaga.
Iki cyemezo nikimara gushyirwaho, imbuga nkoranyambaga zizakenera gukoresha kujya zigenzurirwa imyaka y’abantu nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ubuzima bwite bw’abantu mu Bufaransa.
Gusa hagaragajwe impungenge ku bijyanye n’ubuzima bwite, akamaro k’uburyo bwo kugenzura imyaka, hakaba kandi hari impungenge ko urubyiruko rushoboza kuzabirengaho, n’uburyo itegeko ryateguwe kandi rigatorwa mu gihe cyihuse.
Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga mu Bufaransa, Anne Le Hénanff, yashyigikiye umuvuduko w’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko mbere y’itora “kuko uburyo bwo kugenzura imyaka busanzweho.”
U Bufaransa bubaye Igihugu cya kabiri gishyizeho itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma ya Australia yo yagennye ko iriya myaka ihera kuri 16, u Bufaransa kandi bukaba bubaye ubwa mbere ku Mugabane w’u Burayi.
RADIOTV10