Abagaba b’Ingabo muri EAC barimo uwa RDF bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo Lt Gen Mubarakh Muganga wa RDF, bahuriye mu nama idasanzwe yaganiriwemo ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ubuyobozo bw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko “None ku ya 23 Kanama, habaye Inama idasanzwe y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, yabereye i Nairobi muri Kenya, baganira ku miterere y’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.”

Izindi Nkuru

Mu mafoto dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi, agaragaza ko Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga yari muri iyi nama, yari inarimo na bagenzi be bo mu bindi bihugu, barimo n’uwari uhagarariye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama idasanzwe kandi yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), ziri mu butumwa muri DRC, Maj Gen Alphaxard Kiugu.

Iyi nama ibaye mu gihe habura igihe gito ngo igihe cyahawe izi ngabo za EAC, irangire, dore ko izarangira tariki 08 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Ntihatangajwe byinshi mu byavugiwe muri iyi nama idasanzwe y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, niba banagariye ku kongerera igihe izi ngabo z’uyu muryango ziri muri Congo kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, aho zagiye zihawe manda yamezi atandatu, iza kongerwaho andi atatu, kuva muri Kamena.

Ingabo za EAC zigizwe n’izaturutse muri Kenya, muri Uganda, mu Burundi no muri Sudani y’Epfo; zagiye zisigirwa ibice byari byarafashwe n’umutwe wa M23, ubwo wabaga ubivuyemo.

Abagaba b’Ingabo z’Ibihugu byo muri EAC bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya Congo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru