Abakunzi ba Rayon Sports barimo kwishimira gutangira neza umwaka mushya wa Shampiyona wa 2023-1024, ariko se baba bazi imvano y’ibi byishimo, cyangwa barabigizemo uruhare? Nk’umukunzi wa ruhago, umusesenguzi Kazungu Claver arava imuzi ikihishe inyuma y’ibi byishimo.
Mbere na mbere tubyemeranye ko Rayon Sports yiyubatse ikagura abakinnyi beza bari mu bushobozi bwayo.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangiye kuyobora ikipe atazi iby’umupira w’amaguru cyane cyane atazi abakinnyi yagura bamuha umusaruro.
Ari muri Studio za RADIOTV10, Uwayezu yavuze ko igihe cyo kugura abakinnyi mu mpeshyi, ari bwo abona abamuhamagara benshi bavuga ko bakunda ikipe, bamurangira abakinnyi bakwiye gukinira Rayon Sports.
Nyuma yo kubona ko abo yizeye bamutengushye bamuyobya mu kugura abakinnyi no gushaka abatoza akabura umusaruro wo gutwara igikombe cya Shampiyona mu myaka 3 kandi yari intego yari yarihaye, nubwo yatwayemo igikombe cy’Amahoro ariko yakuyemo isomo ryo kwishakamo igisubizo cyo kutazongera guhangikwa abakinnyi ndetse n’abatoza.
Amakuru yizewe ni uko yari ameze nk’ufite Zahabu ariko atabizi cyangwa atayizeye. Yafashe umwanzuro mwiza ari na wo amakipe akomeye akoresha.
Yagiriye icyizere umukozi we ahemba Umunyamabanga w’ikipe Namenye Patrick, umugabo ukiri muto, umuhanga, umwizerwa akaba n’inyamugayo, ati “Ni wowe nshinze kugura abakinnyi, gushaka abatoza, n’ibindi byose bikenewe mu ikipe.”
Ubu akazi ka Perezida ni ukwishyura no gusinya gusa, ubundi agakora ubucuruzi bwe uko ashaka nta mutima uhagaze kuko avuga ati “SG Namenye Patrick ibimunanira arambwira.”
Mu magambo asobanutse, Namenye Patrick yeguriwe kuyobora Rayon, ameze nka Yosefu Mwene Yakobo Umwami Farawo amwegurira kuyobora Igihugu cya Egiputa cyangwa Misiri biri muri Bibiliya Yera Itangiriro 41:37-46.
Ni yo mpamvu uyu munsi twabonye impinduka muri Rayon Sports ku buryo bazana abatoza n’abakinnyi mu ibanga bikamenyakana ari uko bageze i Kanombe.
Kugeza ubu uretse umunyezamu Simon Tamale wabaye umuzamu mwiza watowe wa Season muri Shampiyona ya Uganda, ni we twavuga ko Namenye Patrick yibeshyeho bitewe n’uko ahari atari yamubonye imbonankubone kubera ko ari mugufi.
Namenye Patrick ntiyabishoboye kubera ko ari muto kuko abahangikaga abakinnyi n’abatoza Perezida Uwayezu Jean Fidel ntabwo ari abasaza, ahubwo mbere yo byose yaba Umusore, Inkumi, Umugore ukuze cyangwa Umusaza guhabwa izo nshingano agomba kuba ari umwizerwa.
Ibya Namenye Patrick bitandukanye n’ibyo ubusanzwe twumva mu mupira wacu w’amaguru tumenyereye kumva hashimwa umuntu ko ari umuhanga mu mupira w’amaguru ko ari umuhanga awuzi cyane, kandi benshi bamuziho gushaka abapfumu, gushaka abakinnyi b’izindi kipe ngo batange ibitego, gushaka abasifuzi, byaba ngombwa no gushaka abayobozi b’andi makipe kugura amanota.
Dukeneye ba Namenye Patrick benshi b’abizerwa mu mupira wacu.
KAZUNGU Claver
RADIOTV10
Nibyo rwose tubafite twabona umusaruro mwiza waruhago nyarwanda “ba NAMENYE” ariko barahari ahubwo kubera amanyanga yabenshi mubayobora ayamakipe baba bashaka abo bafatanya mubidaciye mumucyo byose.
Ubuse @KAZUNGU ko nemera ko ntawukurusha iyo qualite ,kayiranga J.B., Abega, Sadate, … kuki ntawubahamagara ngo mufatanye? Nuko baziko murabanyakuri kdi abenshi ukuri kubaba kure.,
Gukorera mukuri bigira umusaruro mwiza Kandi urambye.