Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ya Youth Connekt Rwanda, Perezida Paul Kagame yakiranywe ibyishimo na morali byo hejuru, aho urubyiruko rwanamugararije ko impanuro adahwema kurugezaho, zibafasha muri byose no kugera kuri byinshi rukomeje kugeraho.
Ku isaha ya saa tanu na mirongo itanu (11:50’), Perezida Paul Kagame yari ageze mu cyumba kigari cya Intare Arena ahateraniye urubyiruko, rwamwakiranye amashyi menshi n’ibyishimo ku rwego rwo hejuru.
Perezida Paul Kagame yagaragarijwe amashusho y’ibyagezweho na Youth Connekt muri iyi myaka icumi, aho yanatangije iri huriro, yizeza urubyiruko ko ejo habo ari heza, ariko ko bisaba ko rukoresha impano rufite kugira ngo ruzagere ku byo rwifuza.
Muri bimwe mu biganiro byatangiwe muri iri huriro muri iyi myaka icumi ishize, muri 2012, Umukuru w’u Rwanda yashimiye uru rubyiruko kuba rwarishyize hamwe kugira ngo rugere aho rwifuza kugera, ariko rukabikora rubanje kureba aho ruva kugira ngo hazarufashe kugera aha rwifuza.
Yagize ati “Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere, kugira ngo umuntu abigereho atangira ubu, ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu.”
Umukuru w’u Rwanda kandi muri uwo mwaka yari yavuze ko Igihugu cyifuzwa cyariho cyubakwa, gikeneye amaboko ya buri wese harimo n’ay’urubyiruko nk’amaraso mashya.
Yagize ati “Igihugu gishya cy’u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu ayimenye akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane iyo mpano ye n’iy’undi bimenyekane, byubake umuryango wacu w’u Rwanda.”
Umukuru w’u Rwanda kandi mu bihe bitandukanye, yagiye ashishikariza urubyiruko gukora cyane, ndetse mu miyoborere y’Igihugu mu nzego nkuru agenda ashyiramo urubyiruko, ubu rwanahawe Minisiteri yarwo.
Nyuma y’aya mashusho agaragagaza ibyagezweho muri iyi myaka 10 ishize, Urubyiruko rukora mu byiciro binyuranye, rwagagaje intambwe rumaze kugeraho, rushimangira ko byinshi rubikesha impanuro za Perezida Paul Kagame ndetse n’amahirwe adahwema kuruha.
Ibi birori bibaye nyuma y’Iserukiramuco ry’Umuryango Giants of Africa, ryahuriyemo urubyiriko rwaturutse mu Bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika.
Benshi mu batanze ubutumwa mu birori binyuranye by’iri serukiramuco, bashimiye Perezida Paul Kagame ku ruhare rukomeye akomeje mu guteza imbere urubyiruko.
By’umwihariko umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bataramiye uru rubyiruko, yagaragaje ibyishimo yagize byo guhura na Perezida Paul Kagame, anamushimira by’umwihariko uruhare runini agira mu gutuma urubyiruko rubasha kubyaza umusaruro impano zarwo, haba muri siporo ndetse no mu buhanzi.
RADIOTV10