I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bw’Ibigo bibiri bikora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu no gutwara abantu, mu Rwanda hatangijwe ikoreshwa ry’utugare na moto nto bikoresha amashanyarazi, aho uyu mwaka uzasiga nibura hamaze kuza ibigera muri 500.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo eWAKA gisanzwe gitanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bantu kifashishije moto zikoresha amashanyarazi ndetse n’ikigo AC Mobility gisanzwe ari cyo nyiri ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutwara abagenzi rizwi nka Tap&Go.

Izindi Nkuru

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, yatumye hahita hatangira gukoreshwa utugare duto na moto nto zizwi nka scooters bigera muri 50.

Iki kigo eWAKA gitangaza ko gifite intego yo kuzana izi moto n’amagare 500 kugeza mu mpera z’uyu mwaka, bizajya byifashishwa mu gutembera umujyi wa Kigali, ndetse no mu gutwara ibicuruzwa

Muri uyu mushinga ugamije gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yo gukoresha ingufu zidahumanya ikirere kandi n’ubwikorezi buhendutse, biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira hamaze kugera ibi bikoresho 1 000.

Umuyobozi Mukuru wa eWAKA, Celeste Vogel, yavuze ko bishimiye gukorana na AC Mobility Rwanda, kandi ko isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’ibi binyabiziga bikoresha amashanyarazi, rikomeje gukura ku rwego rushimishije ugereranyije n’ahandi muri Afurika.

Ati “Imiterere y’amasoko yatumye dufata icyemezo cyacu cyo kwagurira ibikorwa mu Rwanda no gukorana n’ikigo kiza ku isonga mu ikoranabuhanga rigezweho ritanga ibisubizo mu gutwara abagenzi.”

Umuyobozi Mukuru wa AC Mobility Rwanda, Jones Kizihira na we yavuze ko bishimiye gukorana n’iki kigo cya eWAKA, avuga ko bije gutanga umusanzu w’ubwikorezi no gutwara abagenzi mu kuzamura urwego rw’Ubukungu.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikenewe cyane. Twizeye ko binyuze muri ubu bufatanye na eWAKA, tuzaha imbaraga ikoreshwa ry’amagare yikorera imizigo na za scooter bikoresha amashanyarazi mu Rwanda.”

U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuba ruri gutera intambwe ishimishije mu ikoreshwa ry’ibinyabiziga bidahumanya ikirere, aho hakomeje kugaragara kompanyi zizana moto zikoresha amashanyarazi, zikoreshwa mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru