Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close muri muzika Nyarwanda, akaba asanzwe ari n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), yinjiye no muri Sinema Nyarwanda.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album yise Essence, asanzwe anazwi mu bwanditsi bw’ibitabo, by’umwihariko iby’inkuru z’abana, akaba anazwiho ubuhanga mu gushushanya.

Izindi Nkuru

Tom Close ubu yanasinyanye amasezerano n’Ikigo Zacu Entertainment gifite na Televiziyo yitwa Zacu TV inyuraho Filimi Nyarwanda, agamije gutunganya filimi.

Uyu muhanzi wanakunze kuvuga ko ibijyanye na Sinema na byo biri mu ndoto ze, avuga ko ubu agiye no gushora imari muri sinema, nk’utunganya filimi akanaziyobora.

Gusa avuga ko we atazikana filimi, ariko ibindi bijyanye na zo akazajya abigiramo uruhare, ku buryo mu bihe biri imbere, hari filimi yagizemo uruhare zizatangira kujya hanze.

Ati “Njye icyo nzakora ni ukuzishyira hanze, kuyandika, hari ukuyiyobora uko ikinwa ndetse n’uko itegurwa, itunganywa ubundi igasohoka ikajya hanze.”

Avuga ko hari inkuru nyinshi zavamo filimi yamaze kwandika, ku buryo hari izizavamo filimi azagiramo uruhare, zigashyirwa hanze mu gihe cya vuba.

Ati “Mfite inkuru nyinshi z’amafilimi nanditse, ndetse n’imishinga hari abo turi kuyifatanya muri iyi minsi ku buryo izajya ahagaragara.”

Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi ndetse n’umuyobozi w’urwego rwa Leta mu buzima, avuga ko amashusho ya filimi ye ya mbere azafatwa mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2023, ubundi ikazajya hanze nyuma yo gutunganywa.

Tom Close yasinyanye amasezerano na Zacu Entertainment
Imwe mu mishinga ya Tom Close ayikorana n’umugore we Tricia

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru