Hari abarangije mu ishuri rya Esther Aid ryigisha imyuga bavuga ko bishimira kuba barangije kwiga ,kuko iyi myuga igiye kubafsha mukwiteza imbere.
Ubwo hatangwa impamyabumenyi ku barangije mu masomo yo guteka no kudoda muri Esther Aid, hari abavuze ko amasomo bize agiye kubafasha mu kwiteza imbere bo n’imiryango yabo.
Umwe muri abo yagize ati “Njyewe nabyaye nkiri muto ncikiriza amashuri, ngira amahirwe nza kwiga imyuga. Nabyize mbikunda (guteka), ubu rero bigiye kumfasha kwita ku mwana wanjye ndetse nanjye ubwange ku buryo ntawe nzongera gutegera amaboko”
Yabihuje na mugenzi we uvuga ko agiye kwifashisha ubudozi yize mu gushaka akazi agashaka icyamuteza imbere mu mibereho.
N’ubwo barangije, basaba ko bafashwa gushakirwa ibikoresho byo kuzifashisha mu kazi kuko ngo babaretsse n’ubundi basubira mu bibazo bahozemo .
Umuyobozi w‘ikigo cya ESTHER AID Claire Effiong avuga ko yishimira aho ishuri rigeze ndetse anashimira abahiga n’abahigisha ariko kandi avuga ko bahisemo kwigisha abana b’abakobwa kuko uwigisha umwana w’umukobwa aba yigishije umuryango.
“Aba bose biga hano abenshi baba barahuye n’ibibazo byo kubyara bakiri bato ubwo rero bagomba gufashwa. Turabizi ko uwigishije umwana aba yigishije umuryango”
Ku kibazo cy’uko abasoje amasomo bahabwa ibikoresho bizabafasha mu buzima buri imbere, umuyobozi wa porogaramu mu muryango w’ivugabutumwa (AERR) Emile avugako bazabaha ibikoresho byo kuzifashisha biyo ngo impungenge zishire
Ati ”Ibikoresho tuzabibaha kuko tugomba gukomeza kubaba hafi kugira ngo hatagira abaducika bagasubira mu ngeso mbi”
Mu mushinga wo gufasha urubyiruko hazatangwa ibikoresho bijyanye n’imyuga abiga bize bikazatwara amafaanga abarirwa muri miliyoni magana ane mirongo icyenda (490,000,000 FRW) mu karere ka Gasabo.
Ubuyobizi bw’iri shuri burashishikariza abashaka kwiga ko amasomo azatangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda