• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye aho dosiye iregwamo abayobozi ba FERWACY igeze

radiotv10by radiotv10
31/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yatangiye gukurikirana bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino ukunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Munyankindi Benoit, na Murenzi Abdallah weguye ku mwanya wa Perezida w’iri Shyirahamwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rumaze iminsi rukurikirana aba bombi, rwemeje ko tariki 28 Kanama 2023 rwashyikirije Ubushinjacyaha, dosiye ikubiyemo ibiregwa aba bagabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko uru rwego rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego cy’aba bantu, kugira ngo bukore iperereza, bubaregere Urukiko.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Munyankindi Benoit akurikiranwa afunze, mu gihe Murenzi Abdallah we akurikiranwa ari hanze.

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWACY watawe muri yombi, mu ntangiro z’icyumweru gishize, tariki 21 Kanama 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rukurikiranye kuri Munyankindi Benoit icyaha cyo guhimba inyandiko no kuyikoresha.

Murenzi Abdallah ukurikiranwa ari hanze, we akekwaho icyaha cyo kuba ikitso kuri ibi byaha bikekwa ku Munyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe.

Amakuru avuga ko ibi byaha biregwa aba bantu, bishingiye ku kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY yarakoze amanyanga yo kuba yarashyize ku rutonde rw’abajya mu butumwa, agashyiraho umugore we.

Murenzi Abdallah uregwa muri iyi dosiye, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama, yeguye ku mwanya wa Perezida w’iri Shyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, ndetse n’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iri Shyirahamwe, Nkuranga Alphonse; na we akaba yasezeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

Uganda: Icyemezo gitunguranye cyafatiwe General Kayihura washinjwaga ibirimo gushimuta Abanyarwanda

Next Post

Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.