Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye aho dosiye iregwamo abayobozi ba FERWACY igeze

radiotv10by radiotv10
31/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yatangiye gukurikirana bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino ukunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Munyankindi Benoit, na Murenzi Abdallah weguye ku mwanya wa Perezida w’iri Shyirahamwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rumaze iminsi rukurikirana aba bombi, rwemeje ko tariki 28 Kanama 2023 rwashyikirije Ubushinjacyaha, dosiye ikubiyemo ibiregwa aba bagabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko uru rwego rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego cy’aba bantu, kugira ngo bukore iperereza, bubaregere Urukiko.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Munyankindi Benoit akurikiranwa afunze, mu gihe Murenzi Abdallah we akurikiranwa ari hanze.

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWACY watawe muri yombi, mu ntangiro z’icyumweru gishize, tariki 21 Kanama 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rukurikiranye kuri Munyankindi Benoit icyaha cyo guhimba inyandiko no kuyikoresha.

Murenzi Abdallah ukurikiranwa ari hanze, we akekwaho icyaha cyo kuba ikitso kuri ibi byaha bikekwa ku Munyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe.

Amakuru avuga ko ibi byaha biregwa aba bantu, bishingiye ku kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY yarakoze amanyanga yo kuba yarashyize ku rutonde rw’abajya mu butumwa, agashyiraho umugore we.

Murenzi Abdallah uregwa muri iyi dosiye, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama, yeguye ku mwanya wa Perezida w’iri Shyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, ndetse n’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iri Shyirahamwe, Nkuranga Alphonse; na we akaba yasezeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Uganda: Icyemezo gitunguranye cyafatiwe General Kayihura washinjwaga ibirimo gushimuta Abanyarwanda

Next Post

Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Related Posts

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

IZIHERUKA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe
IMIBEREHO MYIZA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Umuraperikazi watitije benshi ko ahagaritse umuziki akawugarukamo bidatinze yahise awukoramo amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.