Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli
Share on FacebookShare on Twitter

Uwagejeje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame, ko hari umusirikare wamwambuye hoteli iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umukuru w’u Rwanda akamwizeza ko ikibazo cye kizakurikiranwa, yamaze guhabwa uyu mutungo we.

Ni ikibazo cyari cyagejejwe kuri Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwari ruteraniye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 ya Youth Connekt, mu birori byabaye tariki 23 Kanama 2023.

Musinguzi Frank watangiye ashimira Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza, yatumye uyu musore yitinyuka agatangira ubucuruzi akiri muto, na we akaba yarizihizaga imyaka 10 amaze mu bucuruzi, yanavuze ko hari Umusirikare witwa Col (Rtd) Mabano Joseph wamwambuye Hoteli ye yari yaraguze miliyoni 210 Frw iteganye n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Musinguzi Frank wavugaga ko aya mafaranga yari inguzanyo yari yafashe muri Banki, yavuze ko iyo hoteli yari yayiguze na Col (Rtd) Mabano Joseph, ati “Ariko n’uyu munsi ni we ukiyibyaza umusaruro kuva mu kwezi kwa Gatatu.”

Uyu musore yavuze ko iki kibazo yakigejeje mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ibanze kugeza ku Karere, ndetse no mu buyobozi bw’Inkeragutaraba.

Umukuru w’u Rwanda yahise asaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse, ku buryo uyu musore arenganurwa mu gihe yaba yararenganye.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Niba ari byo, ibyo bizakurikiranwa, sinzi impamvu byagorana. Hari inzego z’umwuga za gisirikare ariko hari n’abashinzwe ubutabera cyangwa abashinzwe iby’amahoteli ndetse n’Akarere.”

Perezida Kagame yahise asaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo “Ukuri kumenyekane, ikibazo kive mu nzira nta mpamvu […] Mubikurikirane mubirangize.”

Amakuru ahari ubu, aremeza ko Musinguzi Frank yamaze gusubizwa uyu mutungo we w’ubucuruzi bwakira abantu, ahazwi nko kuri Best Inn Motel.

Musinguzi yemeye aya makuru ko kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nzeri 2023, yararanye ibyangombwa cy’umutungo we, ubu akaba ari mu byishimo byinshi kandi anashimira Umukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Nabihawe [ibyangombwa], ndashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko ni we mbikesha. Ni umubyeyi uharanira iterambere ry’urubyiruko.”

Musinguzi Frank yari yagejeje ikibazo kuri Perezida Kagame
Hoteli ye yamaze kuyisubizwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Abaturanyi ba Kazungu ukekwaho ibyateye benshi ikikango bahishuye ibindi byabaye mbere

Next Post

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.