Abagore bo mu Muduguru umwe wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, biyemeje kujya bakora irondo rya ku manywa, batangiye gukora bitwaje inkoni, kugira ngo bahangane n’ibisambo bimaze iminsi byarabazengereje.
Ni abagore bo mu Mudugudu w’Umuremampango mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, bavuga ko abajura basizoye bari bamaze iminsi babiba amatungo n’imyaka.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze muri uyu Mudugudu asanga abagore bahagaze ku murongo umwe bafite inkoni, abandi bari kugendagenda mu rusisiro, bagenzura ko hari uwabahungabanyiriza umutekano.
Gusa bavuga ko iri rondo ryabo rizajya riba ku manywa, kuva saa moya kugeza saa tanu z’amanywa, ubundi iry’ijoro rigakorwa n’abagabo babo na basaza babo.
Mukakimenyi Florence, uyobora uyu Mudugu w’Umuremampango yavuze icyatumye bafata iki cyemezo, ati “Twari dufite ubujura bukabije mu Mudugudu, wajya guhinga waza ugasanga urugi barwishe basahuye.”
Uyu muyobozi avuga ko abajura bari bamaze kubona ko mu ijoro haba hari irondo ry’abagabo, bakabyuririraho bakajya biba ku manywa, ariko abagore na bo babona batakomeza kurebera.
Ati “Twicaye mu Nteko y’Abaturage turavuga ngo dukore iki? Tujya inama n’abagabo, turangije turavuga tuti reka natwe abadamu dushyireho imbaraga zacu turebe.”
Avuga ko mu Masibo 12 yo muri uyu Mudugudu, biyemeje ko buri Sibo hazajya hasigara abagore babiri, ubundi bakajya bafatanya mu kwicungira umutekano, kandi ko kuva batangira biri gutanga umusaruro.
Ati “Bagenda bazenguruka bareba kwa runaka ko hari uwakurira igipangu cyangwa hari umuntu uri gucaracara. Iyo bamubonye baramuhagarika, bakareba aho ajya n’aho ava, barangiza bakamukurikiza ijisho kugira ngo barebe ko arenga mu Mudugudu ntacyo akoze.”
Aba bagore na bo bishimira iki cyemezo, ku buryo iri rondo barikora bumva bikorera, kuko bari abajura bari bamaze kubazengereza.
Tuyishime Anitha “Uje tutamuzi, turamuhagarika, tukamubaza ibyangombwa, tukamubaza aho ava n’aho ajya, yabitwereka tukamureka agakomeza urugendo.”
Aba bagore bavuga ko banifuza ko babona impuzankano bazajya bambara, ubundi ibitenge barikorana, bakajya babisiga mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, avuga ko iki gikorwa cy’aba baturage, ari urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo, kandi ko bazabashyigikira.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10