Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Milutin Sredojević “Micho” na Montero baravutse, Tottenham yakirwa mu isi y’umupira…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
02/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Milutin Sredojević “Micho” na Montero baravutse, Tottenham yakirwa mu isi y’umupira…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Amateka adufasha kumenya aho tuva, kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

Tumenye uyu munsi:

Uyu munsi ni kuwa gatatu w’itariki ya 01 Nzeli 2021, ni umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 121 ngo umwaka urangire, Turi kuwa gatatu wa 35 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka wa 2021

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Milutin Sredojević “Micho”  (1969)

Milutin 'Micho' Sredojevic: Uganda took me for granted

Yujuje imyaka 52, Umutoza w’umunya-Serbia watoje amakipe atandukanye hano ku mugabane wa Afrika harimo n’u Rwanda yatoje hagati ya 2011–2013 kuri ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda yagiyemo avuye muri Zambia nyuma yo gutoza Zamalek muri 2019.

2.Jefferson Montero (1989)

Jefferson Montero: Swansea paperwork is complete for winger's loan to  Birmingham - BBC Sport

Yujuje imyaka 32, umunya – Ecuador ukina asatira aca ku mpande muri  Querétaro yo muri Mexique yagiyemo avuye gukina muri Birmingham City yakinagamo nk’intizanyo ya Swansea city, anakinira ikipe y’igihugu ya Équateur.

 3.William Troost-Ekong  (1993)

Yujuje imyaka 28, myugariro w’umunya-Nigeria ukinira Watford yagiyemo 2020 avuye muri  Udinese yo mu Butaliyani akinira kandi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

4.Sergio Rico (1993)

Yujuje imyaka 28, umunyezamu w’umwespanyol ugiye kumara imyaka itatu akinira Paris Saint Germain yabanje gukinamo nk’intizanyo ya Sevilla, yazamukiyemo akanatwarana nayo ibikombe bibiri bya Europa League.

5.Munir El Haddadi (1995)

Yujuje imyaka 26, Rutahizamu w’umwespanyol ukinira Sevilla FC, n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

Uyu muhungu yanyuze mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya Atletico Madrid, arivamo ajya muri Barcelona, imutiza muri Valencia na Villarreal agurwa na Sevilla muri 2019.

Amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Esipanye umukino umwe abakinira no mwikipe zabo zabato ariko 2021 yahisemo gukinira Marrocco amaze kuhakina imikino ine amaze kuhatsinda igitego kimwe.

6.Mario Lemina (1993)

Mario Lemina (@LeminaM_13) | Twitter

Yujuje imyaka 28, myugariro w’umunya-Gabon ukinira nice yo mu bufaransa yagiyemo muri uyu mwaka akinira n’ikipe y’igihugu ya Gabon.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe nka Lorient, Marseille, Juventus na Southampton, mu ikipe y’igihugu ya Gabon amaze gukina imikino 19 yayitsindiye ibitego bitatu.

7.Hakan Şükür (1971)

Yujuje imyaka 50, umunya uwahoze ari Rutahizamu wa Galatasaray yatwaranye nayo ibikombe 14, n’ikipe y’igihugu ya Turkey.

Mu ikipe y’igihugu ya Turkiya yabakiniye imikino 112 abatsindira ibitego 51 bimugira umukinnyi watsindiye Turkiya ibitego byinshi.

8.José Antonio Reyes ( 1983)

Jose Antonio Reyes: Arsene Wenger speaks out on sad day for football as  ex-Arsenal ace passes - football.london

Iyaza kuba akiriho aba yujuje imyaka 38,Rutahizamu wamamaye muri Real Madrid na Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

Yazamukiye muri Sevilla, yerekeza muri Arsenal, ayimaramo imyaka ibiri ajya muri Real Madrid, ayivamo ajya muri Atlético Madrid, imutiza muri Benfica, ayivamo agaruka muri Sevilla ayifasha gutwara Europa League eshatu.

Mu ikipe y’igihugu yabakiniye imikino 21, ayitsindira ibitego bine

Yitabye Imana tariki ya 01 Kamena 2019 azize impanuka y imodoka.

9.Ruud Gullit (1962)

Yujuje imyaka 59, Umuholandi wari kapiteni w’ikipe y’igihugu cyabo batwara igikombe cy’Uburayi cyo mu 1988.

Uyu mugabo wari uzwi cyane ku ma dreads n’ubwana bwinshi yibukwa cyane mu busatirizi bw’amateka bwa Milan AC we na Marco van Basten na Frank Rijkaard.

Gullit yatwaranye na Milan AC shampiyona eshatu na champions league ebyiri, mu 1996 yasinyiye Chelsea nk’umukinnyI n’umutoza ayifasha gutwara FA cup akaba aricyo gikombe gikomeye Chelsea yari itwaye nyuma y’imyaka 26.

Gullit yatwaye Ballon d’or y’1987, yanahembwe nk’umukinnyi mwiza ku isi inshuro ebyiri 198 & 1989.

Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 66 ayitsindira ibitego 17.

10.Daniel Sturridge(1989)

Whispers & Rumours Of Daniel Sturridge To MLS Is Exciting

Yujuje imyaka 32, Rutahizamu w’umwongereza ukinira Trabzonspor yo mu cyiciro cya mbere muri Turkiya.

Yanyuze mu makipe nka Manchester City, Chelsea, Bolton Wanderers, Liverpool na West Bromwich Albion.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye mu byiciro byose uhereye mu batarengeje imyaka 16,mu ikipe y’igihugu nkuru yabakiniye imikino 26 abatsindira ibitego umunani.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka:

1891: akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza kemeje ko hazajya haterwa penaliti mu gihe amakipe yananiwe gutsindana mu minota yagenwe y’umukino

1908 : Tottenham yakinnye umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, umukino yahuragamo n’a Wolves kuri  White Hart Lane.

Umukino. Warangiye Tottenham itsinze Wolves ibitego 3-0

1925 :  Pierre de Coubertin yeguye ku mirimo yo kuyobora komite mpuzamahanga Olempike.

1934: Arsenal yanyagiye Liverpool ibitego 8-1 mu mukino wo gutaha Highbury (sitade Arsenal yahoze yakirira ho imikino yayo), iyi stade yafunzwe kuya 07 Gicurasi 2006, Arsenal yimukira kuri Emirates stadium.

What Everton star Richarlison said about the Emirates Stadium before  Brazil's win over Uruguay - football.london

1973: umunyamerika George Foreman yisubije imikandara yo ku rwego rw’isi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi, nyuma yo gukubita ahwereje umunya-Pueto Rico Jose “King” Roman, mu gace ka mbere k’umukino wabereye i Tokyo mu Buyapani.

1977: ku myaka 14 amezi umunani n’iminsi 20,Tracy Austin yabaye umukinnyi w’igitsina Gore ukiri muto kurusha abandi ugaragaye muri us open.

Aha hari mu mukino uyu mwangavu yatsinzemo umudage kazi Heidi Eisterlehner amaseti 3-1.

1987: umunyamerika Michael Chang ku myaka ye 15 yabaye umukinnyi ukiri muto kurusha abandi ubashije gutsinda umukino mu irushanwa rya Tennis rikinirwa muri Amerika (US open)

2004:  ibirego byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byaregwaga Kobe Bryant byakuweho.

Kobe Bryant merchandise in big demand after his death - Los Angeles Times

2006: ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika y’umukino wa Basketball yatunguwe n’iy’u Bugeleki muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’isi yaberaga Saitama mu Buyapani.,itsindwa amanota 101-95.

2013: umunya – Wales Gareth Bale, yerekeje muri Real Madrid avuye muri Tottenham kuri miliyoni 85.3 z’amapawundi.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + fourteen =

Previous Post

Raporo y’imikoreshereze y’inguzanyo za IMF igeze he?

Next Post

Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.