Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Abakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko batumva uburyo bazakoresha

radiotv10by radiotv10
02/09/2021
in MU RWANDA
0
Muhanga: Abakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko batumva uburyo bazakoresha
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu karere ka Muhanga bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko batumva uburyo bazakoresha EBM kandi ibikoresho bisabwa binaruta igishoro bafite.

Bamwe mu bakorera bakorera ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Muhanga bavuga ko babangamiwe no kuba barabwiwe ko bagomba gutangira gutanga inyemezabwishyu za EBM bitarenze icyumweru kimwe nyamara ngo hari ibikoresho nkenerwa birimo computer cyangwa telefoni igezweho utanga iyo  nyemezabwishyu agomba kuba afite, ibyo ushobora gusanga binafite agaciro karuta kure igishoro cy’umucuruzi.

Abaganiriye na RadioTV10 batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bagaragazaga ko bibakomereye ndetse batumva uko bazabihuza n’igishoro kidahagije baba bafite.

Umwe yagize ati” Icyatubangamiye twumvisemo n’uko gukoresha EBM bisaba gukoresha telefoni igezweho cyangwa mudasobwa, nyamara niba ntunze telefoni nto igura ibihumbi icumi si uko nari nanze iyo nini, ugasanga rero ni imbogamizi kuko n’ibyo ncuruza ntibifitemo ibyo bihumbi ijana ku buryo nahita mbibona mu minsi irindwi.’’

Undi we yavuze ko baje bababwira ko uburyo bwo gukoresha EBM busaba kuba umuntu afite mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho. Uyu akomeza avuga ko harimo imbogamizi kuko hari abadafite n’ubushobozi bwo kugura iyo telefoni zihenze .

Aba bacuruzi bavuga ko bamwe bashobora no kuzakinga bagataha, gusa bakifuza ko hashyirwaho uburyo buborohereza kandi n’ufite telefoni nto yakwisangamo.

Ku murongo wa Telefoni, Jean Paulain Uwitonze, Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yabwiye umunyamakuru wa RadioTV10 ko kugeza ubu nta buryo bwo gukoresha telefoni nto mu gutanga inyemezabwishyu ya EBM ihari, gusa akavuga ko mu minsi iri imbere nabwo bushobora kuzashyirwaho.

Ku kibazo cy’utazabona ubushobozi bwo guhita agura Telefoni igezweho kandi uburyo bwo gukoresha into butari bwashyirwaho, Jean Paulain Uwitonze yavuze ko intego yabo atari ugukura abacuruzi bato mu bucuruzi na cyane ko byumvikana ko uwabuze ubushoboozi bugura smartphone atari mu basoreshwa umusoro ku nyungu,  gusa ntiyeruye ngo avuge niba bo bazaba bihanganiwe kujyeza babonye ubushobozi cyangwa bagategereza ko hashyirwaho uburyo bujyanye n’amikoro yabo bwo gutanga inyemezabwishyu ya EBM.

Inkuru ya: Sindiheba Yussuf/RadioTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Next Post

KIGALI: Muri iyi minsi amata yabaye macye ku isoko n’igiciro kirazamuka

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
KIGALI: Muri iyi minsi amata yabaye macye ku isoko n’igiciro kirazamuka

KIGALI: Muri iyi minsi amata yabaye macye ku isoko n’igiciro kirazamuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.