Muhanga: Abakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko batumva uburyo bazakoresha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu karere ka Muhanga bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko batumva uburyo bazakoresha EBM kandi ibikoresho bisabwa binaruta igishoro bafite.

Bamwe mu bakorera bakorera ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Muhanga bavuga ko babangamiwe no kuba barabwiwe ko bagomba gutangira gutanga inyemezabwishyu za EBM bitarenze icyumweru kimwe nyamara ngo hari ibikoresho nkenerwa birimo computer cyangwa telefoni igezweho utanga iyo  nyemezabwishyu agomba kuba afite, ibyo ushobora gusanga binafite agaciro karuta kure igishoro cy’umucuruzi.

Izindi Nkuru

Abaganiriye na RadioTV10 batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bagaragazaga ko bibakomereye ndetse batumva uko bazabihuza n’igishoro kidahagije baba bafite.

Umwe yagize ati” Icyatubangamiye twumvisemo n’uko gukoresha EBM bisaba gukoresha telefoni igezweho cyangwa mudasobwa, nyamara niba ntunze telefoni nto igura ibihumbi icumi si uko nari nanze iyo nini, ugasanga rero ni imbogamizi kuko n’ibyo ncuruza ntibifitemo ibyo bihumbi ijana ku buryo nahita mbibona mu minsi irindwi.’’

Undi we yavuze ko baje bababwira ko uburyo bwo gukoresha EBM busaba kuba umuntu afite mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho. Uyu akomeza avuga ko harimo imbogamizi kuko hari abadafite n’ubushobozi bwo kugura iyo telefoni zihenze .

Aba bacuruzi bavuga ko bamwe bashobora no kuzakinga bagataha, gusa bakifuza ko hashyirwaho uburyo buborohereza kandi n’ufite telefoni nto yakwisangamo.

Ku murongo wa Telefoni, Jean Paulain Uwitonze, Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yabwiye umunyamakuru wa RadioTV10 ko kugeza ubu nta buryo bwo gukoresha telefoni nto mu gutanga inyemezabwishyu ya EBM ihari, gusa akavuga ko mu minsi iri imbere nabwo bushobora kuzashyirwaho.

Ku kibazo cy’utazabona ubushobozi bwo guhita agura Telefoni igezweho kandi uburyo bwo gukoresha into butari bwashyirwaho, Jean Paulain Uwitonze yavuze ko intego yabo atari ugukura abacuruzi bato mu bucuruzi na cyane ko byumvikana ko uwabuze ubushoboozi bugura smartphone atari mu basoreshwa umusoro ku nyungu,  gusa ntiyeruye ngo avuge niba bo bazaba bihanganiwe kujyeza babonye ubushobozi cyangwa bagategereza ko hashyirwaho uburyo bujyanye n’amikoro yabo bwo gutanga inyemezabwishyu ya EBM.

Inkuru ya: Sindiheba Yussuf/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru