Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo twiboneye ahiswe ‘Mu Isi ya 9’ mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)

radiotv10by radiotv10
19/10/2024
in MU RWANDA
0
Ibyo twiboneye ahiswe ‘Mu Isi ya 9’ mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu gace kazwi nko ‘Mu Isi ya 9’ mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko urugomo ruhagaragara rumaze gufata intera, ruterwa n’ibindi bikorwa bibi bihaba, nk’ubusinzi n’uburaya, na byo biri ku rwego rw’umwihariko.

Aka gace gaherereye mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, hafi ya Gare ya Nyabugogo ndetse n’amasoko abiri azwi muri Kigali, iryo ku Nkundamahoro n’irya Kimisagara.

Abanyamakuru ba RADIOTV10 (umwe w’igitsinagabo ufata amashusho n’uw’igitsinagore wegeranya ibyo gutanga) bageze muri aka gace mu masaha y’agasusuruko ahagana saa tanu, ntibyabagoye guhita babona ibivugwa muri aka gace ko mu Isi ya 9, kuko uw’igitsinagabo yasanganiwe n’abakobwa bivugwa ko baicuruza.

Umwe muri bo ntiyatinye guhita amwegera amubaza niba ashaka ko yamuha serivisi, ndetse agatangira kwirata ibigwi ko uyu mwuga awufitemo uburambe. Ati “Njyewe abagabo batatu bose ndabipevera [ashaka kuvuga ko bose ashobora kuryamana na bo].”

Ni mu gihe kandi n’abaza gushaka aba bakobwa bicuruza na we yari hafi aho, na we agatangira guhamiriza abanyamakuru ko adaterwa ipfunwe no kuba yakwishora muri izi ngeso mbi.

Yagize ati “Njyewwe ngura indaya nibura eshanu mu cyumweru. Sinabirara kuko n’agakingirizo ndakagendana [ahita agakura mu mufuka akereka umunymakuru].”

 

Abahatuye barumiwe

Abatuye muri iyi santere, babwiye RADIOTV10 ko ingeso mbi n’urugomo bihagaragara bimaze gufata indi ntera, bakavuga ko byose bitizwa umurindi n’ubusinzi bukabije.

Umwe utifuje ko umworondoro we utangazwa, yagize ati “Mu masaha ya nijoro guca hano biba bigoye. Iyo bamaze gusinda bararwana bapfa abagabo hanyuma natwe tukabigenderamo.”

Undi muturage avuga ko kandi muri aka gace hari abakoresha ibiyobyabwenge, ku buryo na byo biri mu biteza ibi bibazo, bagasaba ko inzego z’umutekano zahatunga itoroshi.

Ati “Bateza umutekano mucye bakarwana, indaya abanywa urumogi, abafite ibyuma,…byose byibereye hano ku isi ya 9.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cyo muri iyi Santere kizwi ndetse ko ku bufatanye n’izindi nzego bagihagurukiye bikaba bimaze gutanga umusaruro.

Ati “Twagiye tubona ibibazo nk’ibyo byagiye bihaba by’ibyaha nk’ibyo wavugaga by’ubusinzi n’uburaya, tuhashyira imbaraga.”

Yaboneyeho guhumuriza abaturage bo muri aka gace, ko ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, ibi bibazo bigomba kuhacika burundu.

Ati “Nibahumure nta kibazo gihari, umutekano urahari tuhakora paturuyi dufatanyije n’izindi nzego, amarondo y’umwuga arakora. Ubu yaba polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze zirakora neza kandi ikibazo ubona ko kirimo gukemuka neza.”

Polisi ivuga ko mu rwego rwo guca urugomo muri aka gace, yashyizeho gahunda yo gukora umukwabu no gukorana n’inzego zitandukanye nk’inzego z’ibanze, irondo ba nyiri inzu zikodeshwa ndetse n’abafite utubari.

INKURU MU MASHUSHO

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 18 =

Previous Post

Uko amahanga arimo n’Ibihugu by’ibihangane bakiriye iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas

Next Post

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
6

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.