Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto
Share on FacebookShare on Twitter

Rigathi Gachagua uherutse gufatirwa icyemezo cyo kweguzwa na Sena ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida cyo kumukuriraho abarinzi kandi yari anarwaye.

Mu cyumweru gishize, Sena ya Kenya yatoreye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha birimo amacakubiri ashingiye ku bwoko, ariko nyuma y’amasaha macye hafashwe iki cyemezo, cyateshejwe agaciro n’Urukiko Rukuru rwari rwakiriye ubujurire bw’abanyamategeko ba Rigathi Gachagua.

Rigathi Gachagua wafatiwe iki cyemezo ari mu Bitaro, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, yabwiye Itangazamakuru ko atizeye umutekano we.

Rigathi Gachagua yavuze ko ubwo yari mu Bitaro, ubwo yafatirwaga icyemezo na Sena cyo kweguzwa, Perezida William Ruto, yahise ategeka abarinzi be, guhita bava ku bitaro.

Yagize ati “Ubu umutekano umutekano wanjye uri mu kaga. Iki ni cyo ikintu kibabaje cyane kibaye muri iki Gihugu, kuba ushobora kugirira nabi umuntu wagufashije kuba Perezida.”

Rigathi Gachagua avuga ko ariwe wafashize William Ruto, gutsinda amatora ya 2022.

Umuvugizi wa Polisi ya kenya, Resila Onyango, yanze kugira icyo avuga kubyo Gachagua yatangaje, gusa avuga ko polisi iri kwiga kuri iki kibazo.

Ubusanzwe muri Kenya ibikorwa byo kurindira umutekano abayobozi bakuru bigabanuka kenshi nyuma yo kuva ku mirimo yabo, icyakora Gachagua yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cye gitandukanye, kuko yari yatangije ikirego mu nkiko cyo kujuririra umwanzuro wo kumweguza, bityo ko kwirukanwa bitari ntakuka.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23

Next Post

Ibishobora gukurikira nyuma yuko M23 yigaruriye akandi gace n’uburyo yagafashe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yamaganye icyemezo cyafashwe bitunguranye n’ubutegetsi bwa Congo inavuga ikicyihishe inyuma

Ibishobora gukurikira nyuma yuko M23 yigaruriye akandi gace n'uburyo yagafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.