Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe imibare y’uko abana batsinze ibizamini bya Leta muri ‘Primaire’ na ‘0Level’

radiotv10by radiotv10
12/09/2023
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe imibare y’uko abana batsinze ibizamini bya Leta muri ‘Primaire’ na ‘0Level’
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abasoje amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 91%, naho muri ‘O Level’ batsinda kuri 86%.

Abiyandikishije gukora ibizamini mu basoje amashuri abanza, bari 203 086, barimo abakobwa 111 964 n’abahungu 91 119, bigaga mu mashuri 3 644, bakorera muri santere z’ibizamini 1 097.

Naho abiyandikishije gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bari 131 602, barimo abakobwa 73 561 naho abahungu bakaba 58 041, bakaba baraturutse mu mashuri 1 799 bakorera muri santere z’ibizamini 669.

Abiyandikishije gukora bizamini mu mashuri abanza bose ntibakoze, kuko hakoze 201 679, batsinze ku gipimo cya 91,09% barimo abangana na 55,29% b’abakobwa, mu gihe abahungu ari 44,71%.

Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko abanyeshuri basanzwe basoje iki cyiciro, basanzwe bakora ibizamini bitanu by’amasomo arimo Iyobokamana, Ubumenyamuntu, Ikinyarwanda, Icyongereza, imibare ndetse n’Ubumenyi (Science).

Ati “Aho batsinze cyane ku kigereranyo cyo hejuru, ni Ikinyarwanda kuri 99,32%, hagakurikiraho iyobokamana n’ubumenyamuntu, hakaza Science, hagakurikiraho icyongereza. Bigaragara ko no mu yindi mibare dufite ko Ikinyarwanda Abanyeshuri ari cyo bakunze gutsinda cyane.”

No mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abiyandikishije bose ntibakoze, kuko hakoze 131 051, aho abakobwa bari 55,91% mu gihe abahungu bari 44,09%.

Muri aba bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsinze ku gipimo cya 86,97% barimo abakobwa bangana 54,28% naho abahungu bakaba 45,72%.

Yavuze ko abarangiza iki cyiciro, bo bakora amasomo icyenda, aho na bo batsinze neza isomo ry’Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ubugenge, byose biri hejuru ya 86%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Mu kindi Gihugu cya Afurika harabwa abantu ibihumbi bahitanywe n’ibindi biza bidasanzwe

Next Post

Zimbabwe: Perezida nyuma yo kongerwa gutorwa yakoze ibyazamuye impaka mu Gihugu

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zimbabwe: Perezida nyuma yo kongerwa gutorwa yakoze ibyazamuye impaka mu Gihugu

Zimbabwe: Perezida nyuma yo kongerwa gutorwa yakoze ibyazamuye impaka mu Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.