AMAKURU MASHYA: Hatangajwe imibare y’uko abana batsinze ibizamini bya Leta muri ‘Primaire’ na ‘0Level’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abasoje amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 91%, naho muri ‘O Level’ batsinda kuri 86%.

Abiyandikishije gukora ibizamini mu basoje amashuri abanza, bari 203 086, barimo abakobwa 111 964 n’abahungu 91 119, bigaga mu mashuri 3 644, bakorera muri santere z’ibizamini 1 097.

Izindi Nkuru

Naho abiyandikishije gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bari 131 602, barimo abakobwa 73 561 naho abahungu bakaba 58 041, bakaba baraturutse mu mashuri 1 799 bakorera muri santere z’ibizamini 669.

Abiyandikishije gukora bizamini mu mashuri abanza bose ntibakoze, kuko hakoze 201 679, batsinze ku gipimo cya 91,09% barimo abangana na 55,29% b’abakobwa, mu gihe abahungu ari 44,71%.

Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko abanyeshuri basanzwe basoje iki cyiciro, basanzwe bakora ibizamini bitanu by’amasomo arimo Iyobokamana, Ubumenyamuntu, Ikinyarwanda, Icyongereza, imibare ndetse n’Ubumenyi (Science).

Ati “Aho batsinze cyane ku kigereranyo cyo hejuru, ni Ikinyarwanda kuri 99,32%, hagakurikiraho iyobokamana n’ubumenyamuntu, hakaza Science, hagakurikiraho icyongereza. Bigaragara ko no mu yindi mibare dufite ko Ikinyarwanda Abanyeshuri ari cyo bakunze gutsinda cyane.”

No mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abiyandikishije bose ntibakoze, kuko hakoze 131 051, aho abakobwa bari 55,91% mu gihe abahungu bari 44,09%.

Muri aba bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsinze ku gipimo cya 86,97% barimo abakobwa bangana 54,28% naho abahungu bakaba 45,72%.

Yavuze ko abarangiza iki cyiciro, bo bakora amasomo icyenda, aho na bo batsinze neza isomo ry’Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ubugenge, byose biri hejuru ya 86%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru