Zimbabwe: Perezida nyuma yo kongerwa gutorwa yakoze ibyazamuye impaka mu Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora Zimbabwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yashyize umuhungu we mu bagize Guverinoma nshya, biteza impaka.

Kuri uyu wa Mbere ashingiye kuri gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko yo kongera umubare w’urubyiruko mu butegetsi, Perezida Mnangagwa yagize umuhungu we David Kudakwashe, Minisitiri w’Imari Wungirije.

Izindi Nkuru

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko yanagize mwishywa we, Tongai Mnangagwa, Minisitiri Wungirije w’Ubukerarugendo.

Depite Fadzayi Mahere wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Citizens Coalition for Change, yavuze ko iyi Guverinoma nshya nta kizima abona kizayivamo, avuga ko ahubwo izarangwa n’icyenewabo ashingiye kuri aba bayobozi bashya bashyizweho na Perezida Mnangagwa.

Ibi kandi byanashimangiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuze ko bababajwe no kuba Perezida yashyize umuhungu we muri uwo mwanya.

Ntacyo ishyaka ZANU–PF riri ku butegetsi cyangwa ibiro bya Perezida, baravuga kuri izi mpaka zavutse kubera iyi myanya yahawe abo mu muryango wa Mnangagwa.

Icyakora abashyigikiye Mnangagwa baremeza badashidikanya ko umuhungu we yujuje ibisabwa kuri uwo mwanya, hatitawe ko ari umuhungu we.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru