Andi makuru ku isigara ritunguranye ry’umukinnyi nyamwamba wa Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Youssef Rhab uri mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ba Rayon Sports, ntari bujyanye n’iyi kipe ijya muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Amakuru avuga ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo bajyane ariko bikananirana.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Rayon Sports ihaguruka i Kigali muri uyu mugoroba, yerecyeza muri Libya, ariko ikabanza kunyura i Adis-Ababa muri Ethiopia, inanyure i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi.

Izindi Nkuru

Urutonde rw’abakinnyi 22 bajyana na Rayon Sports, ntirwajeho Youssef Rhab kubera ikibazo cy’imvune aherutse kugirira mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Kiyovu Sports wo guhatanira Igikombe cya RNIT Saving Cup, cyanegukanywe na Rayon itsinze ibitego 3-0 Kiyovu.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, avuga ko kuva Youssef yavunikira muri uyu mukino wabaye tariki 8 Nzeri 2023, abaganga ba Rayon Sports bakomeje kugerageza uburyo bwose yavurwa agakira akajyana n’abandi, ariko yakomeje kubabara umugongo ku buryo atari kubasha gukora uru rugendo.

Ibi ni na byo byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata icyemezo cyo gusimbuza uyu rutahizamu w’Umunya-Maroc, umwanya we ushyirwamo Mugisha Francois bakunze kwita Master.

Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’igice inyure Adis-Ababa muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali kuri Benina Martyrs Stadium.

Abajyanye na Rayon Sports

Abanyezamu:

  1. Hakizimana Adolphe,
  2. Hategekimana Bonheur,
  3. Simon Tamale.

Ba Myugariro: 

  1. Rwatubyaye Abdoul,
  2. Ganijuru Ishimwe Elie,
  3. Mitima Isaac,
  4. Mucyo Didier Junior,
  5. Nsabimana Aimable
  6. Serumogo Aly.

Abakina hagati: 

  1. Aruna Musa Madjaliwa,
  2. Ndekwe Bavakure Felix,
  3. Emmanuel Mvuyekure,
  4. Ngendahimana Eric,
  5. Mugisha Francois Master,
  6. Tuyisenge Arsène,
  7. Héritier Nzinga Luvumbu,
  8. Kalisa Rachid,
  9. Joackiam Ojera
  10. Iraguha Hadji.

Ba rutahizamu: 

  1. Eid Mugadam Abakar Mugadam,
  2. Charles Bbaale
  3. Mussa Esenu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru