Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Kazungu yabwiye Urukiko ibyatunguranye aruha icyifuzo cyumvikanamo kwicuza

radiotv10by radiotv10
21/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: Kazungu yabwiye Urukiko ibyatunguranye aruha icyifuzo cyumvikanamo kwicuza
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, yemereye Urukiko ibyaha byo kwica abantu barenga 10 biganjemo abakobwa, avuga ko yabitewe no kuba bamwe mu bakobwa baryamaganaga baramwanduje SIDA, asaba ko yaburanira mu muhezo, kugira ngo ibyo ashinjwa bitanyura mu itangazamakuru ngo biyobye Sosiyete Nyarwanda.

Akekwaho ibyaha by’ubugome birimo ibishingiye ku mpfu z’abantu barenga 10 babonetse yarabashyinguye mu cyobo cy’aho yari atuye, yagejejwe imbere y’Urukiko, akigerayo, yavuye mu modoka ya RIB, yipfutse mu maso.

Kazungu Denis watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi tariki 05 Nzeri, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubwo yagezwaga ku cyicaro cy’uru Rukiko ruherereye mu Kagarama, Kazungu waje mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yayisohotsemo yambaye umuoira w’umukara, n’ipantaro ya shokola, akigera mu muryango wayo ahita yifata mu maso.

Kazungu Denis akekwako ibyaha birimo icy’Ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha cy’iyicarubuzo, icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Kazungu ukekwaho ibyaha byo kwica abantu akabahamba mu nzu abandi akabateka mu isafuriya, yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agomba kuburanishirizwa. pic.twitter.com/VrmETMfWIy

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) September 21, 2023

Kazungu Denis akekwaho ibyaha icumi birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwicira iwe aho yari atuye mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni cy’aho yari atuye.

Mu iperereza ry’ibanze, Kazungu Denis yemereye inzego z’ubutabera ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Gusa mu cyobo yabashyinguragamo, habonetse imibiri y’abantu 12, mu gihe we yemereye inzego ko babiri muri aba bantu yishe, yabatekeye mu isafuriya.

 

Icyifuzo yahaye Urukiko

Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko, akigezwa imbere y’Urukiko, yemeye ibyaha 10 akekwaho, arusaba ko urubanza aregwamo ruba mu muhezo kuko afite impungenge ko ibyaha akekwaho bishobora kuyobya rubanda mu gihe yaburana mu ruhame ku buryo ibyaburanyweho byatangazwa mu binyamakuru.

Yagize ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Yavuze ko gukora ibi byaha by’ubugome byo kwica abantu, yabitewe no kuba bamwe mu bakobwa baryamaganaga baramwanduje SIDA, bikamutera umujinya, ari na byo byatumye yica abiganjemo abakobwa.

Ubushinjacya bubajijwe ku cyifuzo cy’uregwa cyo kuba yaburanira mu muhezo, bwavuze ko ibyo asaba bidafite ishingiro, kuko ahubwo agomba kuburanira mu ruhame kuko ibyo akekwaho ari ibyaha by’ubugome byakorewe umuryango mugari nyarwanda.

Urukiko rwemeje ko iri buranisha ku ifunga ry’agateganyo, ribera mu ruhame, ari na bwo Ubushinjacyaha bwasobanuriraga Urukiko ibyaha birimo iby’ubwicanyi biregwa Kazungu Denis.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yiyemerera ko yishe abantu 14 ariko ko habonetse imibiri ya 12 mu gihe indi ya babiri itabonetse kubera gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu yicaga bahuriraga ahantu hatandukanye, ubundi akabashukashuka akabajyana iwe, aho yabagezagayo akababoha, akabatera ubwoba ubundi akabakorera iyicarubozo akoresheje ibikoresho birimo inyundo n’imikasi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu batangabuhamya, ari uwahohotewe na Kazungu, wavuze ko yamuhamagaye kuri Telefoni asa nk’uwo basanzwe baziranye, akamusaba kumusura mu rugo iwe, ariko agezeyo amutera ubwoba, amwiba amafaranga yari kuri Mobile Money, na Telefone ariko ku bw’amahirwe akaza kumucika akiruka, kuko yamubwira ko ari bumwice.

Uregwa n’ubundi yakomezaga kwemera icyaha cyo kwica abo bantu 14, ariko akavuga ko umukobwa yasambanyije ari umwe.

Uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha, tariki 26 Nzeri 2023.

Yasohotse mu modoka ya RIB yipfutse mu maso
Ubwo yinjiraga mu Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Andi makuru ku rupfu rw’umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada agashengura benshi

Next Post

Umugabo akurikiranyweho gutema umugore we nyuma yo kumugira inama yubaka

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
1

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo akurikiranyweho gutema umugore we nyuma yo kumugira inama yubaka

Umugabo akurikiranyweho gutema umugore we nyuma yo kumugira inama yubaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.