UPDATE: Kazungu yabwiye Urukiko ibyatunguranye aruha icyifuzo cyumvikanamo kwicuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, yemereye Urukiko ibyaha byo kwica abantu barenga 10 biganjemo abakobwa, avuga ko yabitewe no kuba bamwe mu bakobwa baryamaganaga baramwanduje SIDA, asaba ko yaburanira mu muhezo, kugira ngo ibyo ashinjwa bitanyura mu itangazamakuru ngo biyobye Sosiyete Nyarwanda.

Akekwaho ibyaha by’ubugome birimo ibishingiye ku mpfu z’abantu barenga 10 babonetse yarabashyinguye mu cyobo cy’aho yari atuye, yagejejwe imbere y’Urukiko, akigerayo, yavuye mu modoka ya RIB, yipfutse mu maso.

Izindi Nkuru

Kazungu Denis watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi tariki 05 Nzeri, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubwo yagezwaga ku cyicaro cy’uru Rukiko ruherereye mu Kagarama, Kazungu waje mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yayisohotsemo yambaye umuoira w’umukara, n’ipantaro ya shokola, akigera mu muryango wayo ahita yifata mu maso.

Kazungu Denis akekwako ibyaha birimo icy’Ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha cy’iyicarubuzo, icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Kazungu Denis akekwaho ibyaha icumi birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwicira iwe aho yari atuye mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni cy’aho yari atuye.

Mu iperereza ry’ibanze, Kazungu Denis yemereye inzego z’ubutabera ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Gusa mu cyobo yabashyinguragamo, habonetse imibiri y’abantu 12, mu gihe we yemereye inzego ko babiri muri aba bantu yishe, yabatekeye mu isafuriya.

 

Icyifuzo yahaye Urukiko

Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko, akigezwa imbere y’Urukiko, yemeye ibyaha 10 akekwaho, arusaba ko urubanza aregwamo ruba mu muhezo kuko afite impungenge ko ibyaha akekwaho bishobora kuyobya rubanda mu gihe yaburana mu ruhame ku buryo ibyaburanyweho byatangazwa mu binyamakuru.

Yagize ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Yavuze ko gukora ibi byaha by’ubugome byo kwica abantu, yabitewe no kuba bamwe mu bakobwa baryamaganaga baramwanduje SIDA, bikamutera umujinya, ari na byo byatumye yica abiganjemo abakobwa.

Ubushinjacya bubajijwe ku cyifuzo cy’uregwa cyo kuba yaburanira mu muhezo, bwavuze ko ibyo asaba bidafite ishingiro, kuko ahubwo agomba kuburanira mu ruhame kuko ibyo akekwaho ari ibyaha by’ubugome byakorewe umuryango mugari nyarwanda.

Urukiko rwemeje ko iri buranisha ku ifunga ry’agateganyo, ribera mu ruhame, ari na bwo Ubushinjacyaha bwasobanuriraga Urukiko ibyaha birimo iby’ubwicanyi biregwa Kazungu Denis.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yiyemerera ko yishe abantu 14 ariko ko habonetse imibiri ya 12 mu gihe indi ya babiri itabonetse kubera gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu yicaga bahuriraga ahantu hatandukanye, ubundi akabashukashuka akabajyana iwe, aho yabagezagayo akababoha, akabatera ubwoba ubundi akabakorera iyicarubozo akoresheje ibikoresho birimo inyundo n’imikasi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu batangabuhamya, ari uwahohotewe na Kazungu, wavuze ko yamuhamagaye kuri Telefoni asa nk’uwo basanzwe baziranye, akamusaba kumusura mu rugo iwe, ariko agezeyo amutera ubwoba, amwiba amafaranga yari kuri Mobile Money, na Telefone ariko ku bw’amahirwe akaza kumucika akiruka, kuko yamubwira ko ari bumwice.

Uregwa n’ubundi yakomezaga kwemera icyaha cyo kwica abo bantu 14, ariko akavuga ko umukobwa yasambanyije ari umwe.

Uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha, tariki 26 Nzeri 2023.

Yasohotse mu modoka ya RIB yipfutse mu maso
Ubwo yinjiraga mu Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru