Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwabaye Miss mu Bufaransa hamenyekanye icyamuzanye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwabaye Miss mu Bufaransa hamenyekanye icyamuzanye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Sonia Rolland Uwitonze ukomoka mu Rwanda, wabaye Miss France, yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Gihugu cy’inkomoko cy’u Rwanda, ndetse anahishura icyamuzanye.

Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss w’u Bufaransa muri 2000, ni we witangarije ko yagarutse mu Rwanda asanzwe anafite inkomoko.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram bunaherekejwe n’ifoto ye ari mu rw’Imisozi Igihumbi, ari ahantu hanogeye ijisho, yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Gihugu cyanyibarutse.”

Yakomeje ubu butumwa bwe mu Kinyarwanda cyiza, ati “Rwanda, naragukumbuye cyane!”

Nanone kandi uyu mugore ukomoka mu Rwanda, yavuze ko ari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filimi yitwa ‘Entre Deux’, ari na byo byamuzanye mu Rwanda kuhafatira amashusho y’iyi filimi.

Sonia Rolland ukunze gusura u Rwanda, muri Gashyantare umwaka ushize wa 2022 na bwo yari mu Rwanda azanywe n’umushinga we wo kubungabunga ibidukikije yariho ategura, ndetse anizeza ko ari hafi kuwushyira mu bikorwa.

Asanzwe kandi afite imishinga ifasha abatishoboye abinyujije mu mushinga Maisha Africa, ufasha abana b’impfubyi za Jenoside, ubaha inkunga zinyuranye zirimo n’amafaranga y’ishuri.

Sonia Rolland yagaragaje ko ari mu Rwanda
Umwaka ushize na bwo yari ahari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 7 =

Previous Post

Bitunguranye isomwa ry’urubanza rwa Titi Brown ruri kugarukwaho cyane ryasubitswe

Next Post

Somalia yatanze icyifuzo gitandukanye n’icyo Tshisekedi yavugiye imbere ya LONI

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa
MU RWANDA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia yatanze icyifuzo gitandukanye n’icyo Tshisekedi yavugiye imbere ya LONI

Somalia yatanze icyifuzo gitandukanye n’icyo Tshisekedi yavugiye imbere ya LONI

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.