Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku cyateye umutingito uremereye wumvikanye mu Bihugu 5 uhereye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/09/2023
in MU RWANDA
0
Ibirambuye ku cyateye umutingito uremereye wumvikanye mu Bihugu 5 uhereye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi, batangaje intandaro y’umutingito wari ku gipimo cya 5,1 wumvikanye mu Bihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari na ho watangiriye, ukangiza ibikorwa binyuranye mu Karere ka Karongi.

Uyu mutingito wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ku isaaha ya saa kumi n’iminota makumyabiri n’umwe (16:21’) zo mu Rwanda, watangiriye mu bice byegere Akarere ka Karongi ndetse n’aka Ruhango, ugera mu Bihugu birimo; u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na DRC.

Ubusanzwe imitingito ikunze kuba muri aka gace k’Ikibaya kinini (Great Rift Valley), kigizwe n’uruhererekane rw’ibishanga n’ibirunga, ituruka ku myivumbagatanyo y’ibikoma biba mu nda y’isi nko mu birunga.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Petelori na Gazi, Dr Yvan Twagirashema avuga ko umutingito wo kuri iki Cyumweru ntaho uhuriye n’ibirunga.

Avuga ko ubusanzwe imitingito iri mu bwoko bubiri, ati “Hari umutingito uterwa na magma cyangwa igikoma kiba kiri mu nda y’Isi, ubundi bwoko bwa kabiri, babyita plaque tectonique aho Isi ifite ibice bitandukanye biba bigenda bikoranaho bigatuma bikubitanira munsi mu nda y’Isi bikaba byatera umutingito. Uriya mutingito wabaye rero uri muri icyo cyiciro cya kabiri.”

Dr Twagirashema avuga ko kuba uyu mutingito watangiriye mu gace kegereye Karongi, hari imiterere yihariye yako.

Ati “Kubera ko biriya bice byegeranye n’Ikivu, byanze bikunze hari imiterere yihariye kubera ko hariya hahurira ibice bibiri by’isi biba bitandukanye, ni na yo mpamvu kiriya Kiyaga gihari. N’ibirunga iyo ubirebye haruguru na byo biri muri urwo ruhererekane, ugakomeza ukazamuka ku Kiyaga cya Albert, wamanuka hepfo ukajya ku Kiyaga cya Tanganyika.”

Dr Twagirashema avuga ko bigoye kuba umuntu yamenya igihe agace runaka gashobora kubamo umutingito igihe iki n’iki, icyakora ko bishoboka ko abantu bamenya ko agace runaka gashobora kujya kibasirwa n’imitingito.

Ati “Ushobora kumenya ko hari ahantu hashobora kwibasirwa n’imitingito, ariko biragoye kumenya ngo uwo mutingito uraba ryari, kuko ni nk’aho umuntu yakubwira ngo ufite elastique ifoye, kumenya ngo irarekura ryari, kuko umutingito twumva hejuru ni nk’ikintu kiba gifoye kigasa nk’ikirekura kugira ngo kigabanye ubukana noneho ibintu byorohe munsi.”

Yamaze impungenge abakeka ko uyu mutingito ushobora gukurikirwa n’indi nk’uko bikunze kuba, akavuga ko ubusanzwe ubwoko bw’uyu wumvikanye udakunze gukurikirwa n’indi nk’uko bigenda iyo habaye kwivumbagatanya kw’ibikoma biba mu nda y’isi.

Ati “Ubundi uriya mutingito wabaye iyo ibaye ikurikirana, ubundi biba mu minota nk’icumi kandi akenshi imitingito ije iyikurikiye iza ifite ubukana buri hasi ugereranyije n’umutingito uba wabaye mbere, […] kugera uyu mwanya rero turumva ntawundi wigeze uba, ni ukuvuga ngo umutingito wose waba ntaho waba uhuriye n’uriya wa mbere wabaye.”

Uyu mutingito wangije ibikorwa binyuranye by’umwihariko mu Karere ka Karongi, aho wangije inzu esheshatu zirimo iziyashije n’iyasenyutseho igice, zose mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Next Post

Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Related Posts

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

by radiotv10
24/10/2025
0

The weekend passes away in a blink of an eye, those precious two days when alarms are optional, pajamas are...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

IZIHERUKA

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
MU RWANDA

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Friday Debate: Should weekends be longer?

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.