Saturday, August 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku cyateye umutingito uremereye wumvikanye mu Bihugu 5 uhereye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/09/2023
in MU RWANDA
0
Ibirambuye ku cyateye umutingito uremereye wumvikanye mu Bihugu 5 uhereye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi, batangaje intandaro y’umutingito wari ku gipimo cya 5,1 wumvikanye mu Bihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari na ho watangiriye, ukangiza ibikorwa binyuranye mu Karere ka Karongi.

Uyu mutingito wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ku isaaha ya saa kumi n’iminota makumyabiri n’umwe (16:21’) zo mu Rwanda, watangiriye mu bice byegere Akarere ka Karongi ndetse n’aka Ruhango, ugera mu Bihugu birimo; u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na DRC.

Ubusanzwe imitingito ikunze kuba muri aka gace k’Ikibaya kinini (Great Rift Valley), kigizwe n’uruhererekane rw’ibishanga n’ibirunga, ituruka ku myivumbagatanyo y’ibikoma biba mu nda y’isi nko mu birunga.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Petelori na Gazi, Dr Yvan Twagirashema avuga ko umutingito wo kuri iki Cyumweru ntaho uhuriye n’ibirunga.

Avuga ko ubusanzwe imitingito iri mu bwoko bubiri, ati “Hari umutingito uterwa na magma cyangwa igikoma kiba kiri mu nda y’Isi, ubundi bwoko bwa kabiri, babyita plaque tectonique aho Isi ifite ibice bitandukanye biba bigenda bikoranaho bigatuma bikubitanira munsi mu nda y’Isi bikaba byatera umutingito. Uriya mutingito wabaye rero uri muri icyo cyiciro cya kabiri.”

Dr Twagirashema avuga ko kuba uyu mutingito watangiriye mu gace kegereye Karongi, hari imiterere yihariye yako.

Ati “Kubera ko biriya bice byegeranye n’Ikivu, byanze bikunze hari imiterere yihariye kubera ko hariya hahurira ibice bibiri by’isi biba bitandukanye, ni na yo mpamvu kiriya Kiyaga gihari. N’ibirunga iyo ubirebye haruguru na byo biri muri urwo ruhererekane, ugakomeza ukazamuka ku Kiyaga cya Albert, wamanuka hepfo ukajya ku Kiyaga cya Tanganyika.”

Dr Twagirashema avuga ko bigoye kuba umuntu yamenya igihe agace runaka gashobora kubamo umutingito igihe iki n’iki, icyakora ko bishoboka ko abantu bamenya ko agace runaka gashobora kujya kibasirwa n’imitingito.

Ati “Ushobora kumenya ko hari ahantu hashobora kwibasirwa n’imitingito, ariko biragoye kumenya ngo uwo mutingito uraba ryari, kuko ni nk’aho umuntu yakubwira ngo ufite elastique ifoye, kumenya ngo irarekura ryari, kuko umutingito twumva hejuru ni nk’ikintu kiba gifoye kigasa nk’ikirekura kugira ngo kigabanye ubukana noneho ibintu byorohe munsi.”

Yamaze impungenge abakeka ko uyu mutingito ushobora gukurikirwa n’indi nk’uko bikunze kuba, akavuga ko ubusanzwe ubwoko bw’uyu wumvikanye udakunze gukurikirwa n’indi nk’uko bigenda iyo habaye kwivumbagatanya kw’ibikoma biba mu nda y’isi.

Ati “Ubundi uriya mutingito wabaye iyo ibaye ikurikirana, ubundi biba mu minota nk’icumi kandi akenshi imitingito ije iyikurikiye iza ifite ubukana buri hasi ugereranyije n’umutingito uba wabaye mbere, […] kugera uyu mwanya rero turumva ntawundi wigeze uba, ni ukuvuga ngo umutingito wose waba ntaho waba uhuriye n’uriya wa mbere wabaye.”

Uyu mutingito wangije ibikorwa binyuranye by’umwihariko mu Karere ka Karongi, aho wangije inzu esheshatu zirimo iziyashije n’iyasenyutseho igice, zose mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 9 =

Previous Post

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Next Post

Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Related Posts

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

by radiotv10
23/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho kugerageza kurogera umugore we mu...

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

by radiotv10
23/08/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that the new Digital ID to be given out will not display too...

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Amakuru agezweho: Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cya WASAC yatawe muri yombi hanatangazwa icyo akurikiranyweho

by radiotv10
22/08/2025
0

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo,...

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

by radiotv10
22/08/2025
0

Kigali is often praised as one of the cleanest and greenest cities in Africa. Streets are neat, plastic bags are...

Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

by radiotv10
22/08/2025
0

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB ruratangaza ko mbere yuko Hoteli Château le Marara ifatirwa icyemezo cyo kuba ifunze, hari...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

by radiotv10
23/08/2025
0

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

23/08/2025
With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

23/08/2025
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Amakuru agezweho: Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cya WASAC yatawe muri yombi hanatangazwa icyo akurikiranyweho

22/08/2025
Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

22/08/2025
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

22/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.