Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere

radiotv10by radiotv10
27/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere
Share on FacebookShare on Twitter

Abakodesha inzu z’Akarere mu isoko rikuru rya Ngoma mu Murenge wa Kibungo, bavuga ko basabwa kugira isuku, nyamara izi nzu ubwazo zarangiritse kuko n’amarangi yashizeho, bagasaba ko zibanza gusanwa ubundi iby’isuku bakabyimenyera.

Aba bacuruzi binubira gushishikarizwa kugira isuku, mu gihe inzu z’ubucuruzi bakodeshwa n’Akarere zidasigwa irange.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba bacuruzi akibonera uburyo zangiritse, yasanganijwe ibibazo na bamwe mu bacuruzi bavuga ko ibi binatuma abashaka kuzicururizamo babihagarika.

Banavuga kandi ko kubera uburyo zisa, hari n’abakiliya badashobora kuzinjira kuko zisa nabi, bagahuriza ku gusaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwazisana bukanazisiga irangi rishya.

Mushimiyimana Agape ati “Muri macye dukeneye ko inzu zivugururwa. Byadufasha kuko byatuma dukorera ahantu hafite isuku hameze neza n’umukiriya akajya aza ahantu hatajaburiye.”

Gasangwa Antoinnette na we yagize ati “Hari abaza basanga ndi gukorera ahasa nabi bakagenda, ariko hari gusa neza uwo ari we wese yakwinjira nkamukorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko hakozwe ubugenzuzi kuri izi nyubako, ndetse ko mu gihe cya vuba zizasanwa.

Izi nyubako z’ubucuruzi ziri munsi y’ahari isoko ryubakiye rya Ngoma, zigizwe n’imiryango 28, aho umuryango umwe wishyurwa amafaranga ibihumbi 20 Frw ku kwezi, hagatangwa na 5 000 Frw by’isuku kuri buri umwe.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 14 =

Previous Post

Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka

Next Post

Amakuru mashya yerecyeye umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda utari nyabagendwa

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya yerecyeye umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda utari nyabagendwa

Amakuru mashya yerecyeye umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda utari nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.