Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakodesha inzu z’Akarere mu isoko rikuru rya Ngoma mu Murenge wa Kibungo, bavuga ko basabwa kugira isuku, nyamara izi nzu ubwazo zarangiritse kuko n’amarangi yashizeho, bagasaba ko zibanza gusanwa ubundi iby’isuku bakabyimenyera.

Aba bacuruzi binubira gushishikarizwa kugira isuku, mu gihe inzu z’ubucuruzi bakodeshwa n’Akarere zidasigwa irange.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba bacuruzi akibonera uburyo zangiritse, yasanganijwe ibibazo na bamwe mu bacuruzi bavuga ko ibi binatuma abashaka kuzicururizamo babihagarika.

Banavuga kandi ko kubera uburyo zisa, hari n’abakiliya badashobora kuzinjira kuko zisa nabi, bagahuriza ku gusaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwazisana bukanazisiga irangi rishya.

Mushimiyimana Agape ati “Muri macye dukeneye ko inzu zivugururwa. Byadufasha kuko byatuma dukorera ahantu hafite isuku hameze neza n’umukiriya akajya aza ahantu hatajaburiye.”

Gasangwa Antoinnette na we yagize ati “Hari abaza basanga ndi gukorera ahasa nabi bakagenda, ariko hari gusa neza uwo ari we wese yakwinjira nkamukorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko hakozwe ubugenzuzi kuri izi nyubako, ndetse ko mu gihe cya vuba zizasanwa.

Izi nyubako z’ubucuruzi ziri munsi y’ahari isoko ryubakiye rya Ngoma, zigizwe n’imiryango 28, aho umuryango umwe wishyurwa amafaranga ibihumbi 20 Frw ku kwezi, hagatangwa na 5 000 Frw by’isuku kuri buri umwe.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru