Amakuru mashya yerecyeye umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda utari nyabagendwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko bitangajwe ko umuhanda Kigali-Rwamagana wabayemo impanuka y’imodoka nini ikawufunga bigatuma utaba nyabagendwa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubu ari nyabagendwa.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, yakozwe n’ikamyo nini itwara ibikomoka kuri peteroli, yabereye mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko kuri Bambino.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda yari yahise itangaza ko uyu muhanda utari nyabagendwa, inagira inama abakoresha uyu muhanda, gukoresha umuhanda Masaka- Kabuga n’umuhanda Umusambi- Intare Arena- Mulindi.”

Polisi y’u Rwanda kandi yahise itangaza ko hakomeje gukorwa imirimo yo gukura iriya modoka muri uyu muhanda, kugira ngo wongere kuba nyabagendwa.

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yavuze ko “umuhanda Kigali- Rwamagana uri nyabagendwa.”

Uyu muhanda Kigali-Rwamagana, ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda, kuko uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, ndetse ukananyurwamo n’ibinyabiziga byerecyeza muri hanze y’u Rwanda, nko muri Tanzania.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru