Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano n’ubutasi muri Burkina Faso zatangaje ko zaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu kiyobowe n’Igisirikare cyagiyeho nacyo nyuma yo guhirika ubutegetsi.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’Igihugu, abayobozi bavuze ko hari abantu batawe muri yombi, barimo n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, nka Polisi, bazira kugira uruhare muri uyu mugambi wo guhungabanya umutekano w’Igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Ibi bitangajwe mu gihe nta mwaka urashira Perezida w’Agateganyo Kaptain Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi na we ahiritse ku butegetsi Roch Marc Christian Kaboré wari Perezida w’iki Gihugu.

BBC Itangaza ko amakuru ava muri Burkina Faso, hamaze iminsi hari ukutumvikana hagati y’igisirikare kiyoboye iki Gihugu.

Uwo mwuka utari mwiza kandi watumye ku wa Kabiri w’iki cyumweru haba imyigaragambyo yatumye abantu babarirwa mu magana bajya mu mihanda y’umurwa mukuru, Ouagadougou, mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Captain Ibrahim Traoré uyoboye iki Gihugu.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi rikaba ryari rigiye kuba irya kabiri ribaye muri Burkina Faso nyuma y’iryabaye muri Mutarama 2022, ubwo igisirikare cyahirikaga uwari Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 2 =

Previous Post

Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Next Post

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Related Posts

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba...

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.