Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel&Gaza: Imibare mishya y’abamaze kugwa mu mirwano ikarishye yatangiye bitunguranye

radiotv10by radiotv10
09/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel&Gaza: Imibare mishya y’abamaze kugwa mu mirwano ikarishye yatangiye bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangajwe imibare mishya y’abamaze kugwa mu ntambara ishyamiranyije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, imaze guhitana abarenga 1 000.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imibare igaragaza ko abantu 1 100 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara, yadutse nyuma y’ibitero byatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero bitunguranye kuri Iisrael uturutse muri Gaza.

Uyu mutwe warashe ibisasu bitandukanye ku duce twa Israel ndetse abarwanyi bawo bamwe binjiye ku butaka bwa Israel, bica abaturage, abandi barashimutwa.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko iyi mirwano imaze kuvana mu byabo abantu barenga 123 000.

Mu bamaze gupfa harimo Abanya-Palestine basaga 400 n’Abanya-Israel basaga 700, mu gihe iyi ntambara ikomeje gukaza umurego kuko Israel ikomeje kwihimura igaba ibitero by’indege ku mujyi wa Gaza.

Ingabo za Israel zatangaje ko nibura zagabye ibitero ahantu igihumbi hatandukanye muri Gaza, by’umwihariko ahakekwaho kuba ibirindiro by’umutwe wa Hamas.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibitero bya Israel bimaze guhitana abarenga 493 ndetse hakomeretse Abanya-Palestina barenga 2 751.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 16 =

Previous Post

Menya ikijyanye Madamu Jeannette Kagame i Burundi wamaze kugerayo (AMAFOTO)

Next Post

FARDC& M23: Amakuru agezweho y’uko urugamba ruhagaze n’uburyo ruri guhindura isura

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC& M23: Amakuru agezweho y’uko urugamba ruhagaze n’uburyo ruri guhindura isura

FARDC& M23: Amakuru agezweho y’uko urugamba ruhagaze n'uburyo ruri guhindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.