Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

radiotv10by radiotv10
27/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, General (Rtd) James Kabarebe yatangaje ko muri uyu mwaka utararangira hamaze kugarurirwa nzira Abanyarwanda 400 biganjemo abakobwa, bari bajyanywe mu bikorwa by’icuruzwa bw’abantu batabizi.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, mu kiganiro yagejeje ku Basenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda.

Yavuze ko muri iki gihe urubyiruko ruri kugwa mu bishuko by’ababizeza akazi mu Bihugu by’amahanga, ariko bagerayo bakisanga bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.

Yagize ati “Abana cyane cyane b’abakobwa, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka na Polisi bafatiye ku mipaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo, ni Magana ane (400).”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibona raporo ya buri munsi y’imibare y’abiganjemo urubyiruko rubuzwa gutambuka ku mipaka, kuko baba bagiye mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu na bo batari babizi.

Ati “Kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’imyaka makumyabiri, cumi n’icyenda, cumi n’umunani; bakamubaza bati ‘urajya he?’ ati ‘Ndajya Tanzania’, bati ‘kwa nde?’, bakurikirana bakajya mu matelefone ye, bagasanga inzira iramujyana muri Oman.”

Nyamara aha mu Gihugu cya Oma gikunze kuvugwamo icuruzwa ry’abantu, hari Abanyarwanda bahagiriye ibibazo, ndetse bamwe Guverinoma y’u Rwanda ibafasha kugaruka mu Gihugu cyababyaye.

Ati “Gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu yarahagurukiwe cyane, ku buryo ntabwo byoroshye cyereka amayeri abandi bakoresha bakaba bagenda. Nk’ubu muri Oman dufiteyo abantu 1 780 bazwi bakorayo mu ngo z’abakire… Muri abo, abagize ibibazo bagasaba ibyangombwa bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko hari kwigwa uburyo bwemewe n’amategeko bwatuma urubyiruko rw’u Rwanda rujya mu mahanga mu nzira zemewe, ku buryo hajyaho imikoranire n’Ibihugu binyuranye mu bijyanye no guhanahana abakozi, bityo bakazajya bajyayo ku mugaragaro nta n’impungenge ziriho.

Ni mu kiganiri yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − fourteen =

Previous Post

Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri

Next Post

Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Related Posts

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.