Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Dosiye ya CG (Rtd) Gasana yamaze kugezwa mu Rukiko ruzamuburanisha ku ifungwa ry’agateganyo

radiotv10by radiotv10
07/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: Dosiye ya CG (Rtd) Gasana yamaze kugezwa mu Rukiko ruzamuburanisha ku ifungwa ry’agateganyo
Share on FacebookShare on Twitter

AGEZWEHO: Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bwatangaje ko na bwo bwayigejeje mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, mu kirego cy’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize tariki 25 Ukwakira 2023, nyuma y’amasaha macye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bishyize hanze itangazo ryavugaga ko yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, kuko hari ibyo yari akurikiranyweho agomba kubazwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwamaze kwakira dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu wahoze ari Guverineri wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yemeje ko dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Emmanuel Gasana bwayakiriye tariki 30 Ukwakira 2023, ndetse na bwo ko bwayishyikirije Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Faustin Nkusi avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri; ari byo gusaba cyangwa kwakira indonke, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, atangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, uru rwego rwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Gasana kugira ngo rumuburanishe ku ifungwa ry’agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda (2009-2018), akaba yarayoboraga Intara y’Iburasirazuba akibarizwa muri Polisi, yari aherutse gusezererwa ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yashyizwemo mu mpera za Nzeri nk’uko byatangajwe tariki 27 Nzeri 2023.

Yanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, inshingano yakuweho muri Gicurasi 2020 bivugwa ko na bwo hari ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa, ariko muri Werurwe 2021 yongera kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 5 =

Previous Post

Kigali: Menya ikizakorerwa kuri Hegitari 500 zigiye kwimurwaho abaturage

Next Post

Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara

Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.