UPDATE: Dosiye ya CG (Rtd) Gasana yamaze kugezwa mu Rukiko ruzamuburanisha ku ifungwa ry’agateganyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

AGEZWEHO: Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bwatangaje ko na bwo bwayigejeje mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, mu kirego cy’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize tariki 25 Ukwakira 2023, nyuma y’amasaha macye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bishyize hanze itangazo ryavugaga ko yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, kuko hari ibyo yari akurikiranyweho agomba kubazwa.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko bwamaze kwakira dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu wahoze ari Guverineri wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yemeje ko dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Emmanuel Gasana bwayakiriye tariki 30 Ukwakira 2023, ndetse na bwo ko bwayishyikirije Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Faustin Nkusi avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri; ari byo gusaba cyangwa kwakira indonke, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, atangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, uru rwego rwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, dosiye y’ikirego kiregwamo CG (Rtd) Gasana kugira ngo rumuburanishe ku ifungwa ry’agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda (2009-2018), akaba yarayoboraga Intara y’Iburasirazuba akibarizwa muri Polisi, yari aherutse gusezererwa ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yashyizwemo mu mpera za Nzeri nk’uko byatangajwe tariki 27 Nzeri 2023.

Yanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, inshingano yakuweho muri Gicurasi 2020 bivugwa ko na bwo hari ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa, ariko muri Werurwe 2021 yongera kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru