Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abafite amazina azwi mu myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku Isi, bandikiye Perezida w’iki Gihugu, Joe Biden, bamusaba kugira icyo akora kugira ngo intambara ihanganishije Israel na Hamas ihagarare.

Ibi byamamare, birimo umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa Film, Jennifer Lopez n’umuraperi Drake n’abandi bazwi mu myidagafuro.

Izindi Nkuru

Iyi baruwa ifunguye bandikiye Joe Biden, baramusaba guhagarika iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 muri Gaza, yatangiye tariki 07 Ukwakira.

Iyi ntambara yatangiye ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero bitunguranye muri Israel ukivugana Abanya-Israel, ndetse ukanashimuta abandi, ikomeje no kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF na OMS.

Ibyamamare Jennifer Lopez n’umuraperi Drake, mu ibaruwa bise ‘Artists4Ceasefire’, cyangwa ngo ‘abahanzi basaba ko intambara ihagarara’, birasaba Perezida Biden kumvisha Israel na Hamas zikagira ubwumvikane bugamije guhagarika iyi mirwano.

Aba basitari bavuga ko iyi ntambara ikwiye guhagarara kuko ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi aho mu cyumweru gishize hapfuye abarenga 5 000.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru