Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko yazaniye Abanyarwanda ubutumwa bw’Abanya-Cuba, babafitiye intashyo.
Visi Perezida wa Cuba, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, banagiranye ibiganiro.
Yagize ati “Nazanye ubutumwa bw’Abanya-Cuba, bafitiye intashyo Abanyarwanda. Ikindi kandi nazanye ubutumwa bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.”
Salvador Valdés Mesa yavuze kandi ko Igihugu cye cyifuza gutsimbataza umubano wacyo n’u Rwanda umaze imyaka irenga 40, ku buryo bifuza ko uyu mubano urushaho gukomeza gutuma abaturage b’Ibihugu byombi bakomeza kubanirana neza, no gutera imbere.
Yagize ati “Turifuza guha imbaraga imikoranire yacu dushingiye ku mubano wacu umaze imyaka 40 kugira ngo turusheho kuwagura tugendeye ku mateka yacu nk’Ibihugu byombi.”
Imikoranire y’u Rwanda na Cuba yafashe indi ntera muro Nzeri 2023 ubwo Dr Vincent Biruta na Bruno Rodríguez Parrilla bakuriye dipolomasi z’Ibihugu byombi bashyiraga umukono ku masezerano yo gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki, no gukuraho ikiguzi cya Visa ku badipolomate.
Aya masezerano kandi yabanjirijwe n’andi y’ingendo z’indege mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rwa Kigali- Havana.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda wakiriye Visi Perezida wa Cuba, yavuze ko ibiganiro byabo bitagarutse ku masezerano ahubwo ko baganiriye ku bindi bifitiye inyungu Ibihugu byombi.
Yagize ati “Ntabwo twaganiriye ku masezerano ya vuba kubera y’uko aba akiganirirwaho wenda ataranarangira. Ariko twaganiriye uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagirana umubano n’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.”
Hashize amezi abiri Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Cuba, yagiyemo muri Nzeri 2023, aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guveriboma z’Itsinda rya G77 rigizwe n’Ibihugu biri mu nzira y’amajyapmbere ndetse n’u Bushinwa.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gusubira muri iki Gihugu nyuma y’imyaka 36, yagiyemo mu 1986 ubwo yari mu mahugurwa ya gisirikare.
Perezida Paul Kagame kandi yashimiye iki Gihugu Cuba ku kuba intangarugero mu nzego zinyuranye. Yagize ati “Ndashaka gushimira Cuba kubera ko yabaye intangarugero mu bumenyi n’ikoranabuhanga. Uyu munsi, igihugu cyanyu gifite abaganga b’inzobere bakomeye ku isi. Hari byinshi twabigieraho.”
David NZABONIMPA
RADIOTV10