Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro binyuranye, aho abasoje mu masomo y’inderabarezi, batsinze ku gipimo cya 99,7%.
Ibi byavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi.
Muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu cyiciro cy’abigaga amasomo y’ubumenyi rusange, bari 48 699 harimo abakobwa 27 382 n’abahungu 21 317.
Naho mu mashuri nderabarezi, hari hiyandikishije abanyeshuri 4 001, barimo abakobwa 2 293 n’abahungu 1 708, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi-ngiro (TVET), hari hiyandikishije abanyeshuri 28 192, barimo abakobwa 12 966 n’abahungu 15 226.
Mu mitsindire, mu cyiciro cy’abakoze mu bumenyi rusange, abanyeshuri batsinze ku gipimo cya 95,4%, ni ukuvuga ko abatarabashije kugera ku bipimo ngenderwaho ari 4,6%.
Naho mu cyiciro cy’abakoze mu masomo y’inderaburezi, batsinze ku gipimo cya 99,7%; ni ukuvuga ko abatarabashije kugeza ku bipimo ngenderwaho, ari 0,3%.
Naho mu cyiciro cy’abakoze mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, batsinze ku gipimo cya 97,6%, bivuze ko abataragize amanota y’ibipimo ngenderwaho ari 2,4%.
Ku bijyanye n’igereranya mu mitsindire hagati y’abahungu n’abakobwa mu cyiciro cy’abasoje mu masomo y’Inderabarezi, abahungu batsinze ku gipimo cya 99,6%; mu gihe abakobwa bo batsinze ku gipimo cya 99,8%.
Mu cyiciro cy’abasoje amasomo y’imyunga n’ubumenyi-ngiro, abahungu batsinze ku gipimo cya 97,7% mu gihe abakobwa bo batsinze kuri 97,5%.
Muri iki gikorwa kandi, hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu kugira amanota meza, aho mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, hahembwe Cyubahiro Emile wigaga muri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II ry’i Nyamagabe.
RADIOTV10