M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 watangaje ko ugiye kwisubiza uduce twose wari warahaye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACR), zari mu butumwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, ingabo zikomoka muri Kenya zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zatangiye kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Izi ngabo zatashye, zabaye iza mbere zo muri uyu Muryango zivuye muri iki Gihugu, nyuma y’aho Perezida Felix Tshisekedi atangaje ko Leta ye itazongera indi manda, ngo izi ngabo zifashe mu butumwa bwo kubungabunga umutekano.

EACRF, ni ingabo zoherejwe na bimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Izi ngabo zatangiye kujya muri Congo mu mpera z’umwaka ushize zifite manda y’amezi atandatu, yaje kongerwa kugeza muri Nzeri uyu mwaka, na bwo ikaza kongerwa kugera muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru