Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’amayobera rwafatiwemo litiro 23.000

radiotv10by radiotv10
07/12/2023
in MU RWANDA
1
Hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’amayobera rwafatiwemo litiro 23.000
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge, rwafatiwemo litiro 23 410 z’inzoga yitwa Gikundiro, zahise zimenwa mu kimoteri.

Uru ruganga rwerekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, Nyirimigabo Eric, yavuze ko “inzoga zakorerwaga muri uru ruganda, ziganjemo tangawizi na arukolo yo mu bwoko bwa ethanol n’ibindi utamenya ibyo aribyo.”

Yaboneyeho kugaragaza ibigomba kubahirizwa n’uruganda kugira ngo rutangire gukora ibicuruzwa rushyira ku Isoko.

Ati “Mbere y’uko uruganda rutangira gukora, inyubako yarwo ibanza gusurwa hakarebwa niba yujuje ubuziranenge, nyirarwo agahabwa icyangombwa cya mbere, agatangira gukora ariko adashyira ku isoko kugira ngo habanze hasuzumwe niba urugendo igicuruzwa kinyuramo gikorwa rwose rwujuje ubuziranenge, icyo gihe agahabwa icyangombwa cya 2, hanyuma hakazabaho kwandikisha igicuruzwa kigahabwa ikirangantego.”

Yakomeje avuga ko uwari watangije uru ruganda, “Ibyo byangombwa uko ari 3 nta na kimwe yari afite kigaragaza ko yujuje ubuziranenge.”

Yaboneyeho gusaba abanywa inzoga kujya bagisha inama mu gihe babona bagize amakenga ku kinyobwa bagiye kunywa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gutahura uru ruganda byaturutse ku makuru yagiye agaragara yerecyeye inzoga rwengaga zitujuje ubuziranenge.

ACP Rutikanga avuga ko nyiri uru ruganda “yahise atoroka, nyuma y’uko bigaragaye ko uruganda rwe rukora inzoga rutemewe ndetse n’inzoga yakoraga zitujuje ubuziranenge, akazishyira ku isoko abizi neza ko nta byangombwa yigeze ahabwa n’inzego zibifitiye ububasha bimwemerera gutangiza uru ruganda.”

Ni mu gihe inzoga soze zafatiwe muri uru ruganda, zamenwe mu kimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Nduba.

Uru ruganda rwakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

RADIOTV10

Comments 1

  1. manirafasha anaclet says:
    2 years ago

    Ahaaa! Ntibyoroshye kbs gusa mujye mukomeza kutureberera,naho ubundi ibintu ntibiba byoroshye pe!
    Iyo nzoga n’inaha iwacu I Nyagatare yahabaga!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Ethiopia: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abahitanywe n’ibitero mu minsi 6

Next Post

Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.