Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
07/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyinnyikazi Sherrie Silver uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yateze moto ubwo yari avuye mu gitaramo yasusurukijemo abantu muri BK Arena, yerecyeza ku kibuga cy’Indege, yavuze ko indege yari igiye kumusiga akabona ntakindi cyahamugeze byihuse atari ipikipiki.

Sherrie Silver ni umwe mu basusurukije abitabiriye igitaramo Move Afrika cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver, yavuze ko yavuye muri iki gitaramo ahita yerecyeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuko yari afite urugendo ahita akora.

Ubu butumwa bunaherekejwe n’amashusho, hari aho Sherrie Silver aba ari kwiruka amasigamana n’amaguru, avuga ati “Ubu tuvuye mu gitaramo cya Kendrick duhita twerecyeza i Dubai. Gusaka birarangira mu minota cumi n’itanu.”

Sherrie Silver yakomeje agaragaza ko we n’abo bari kumwe bageze ku kibuga cy’indege bateze moto, mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka.

Sherrie Silver wanifashe amashusho ari kuri moto, yagize ati “Mana yanjye, byabaye ngombwa ko dufata moto, kuko bitabaye ibyo, indege iradusiga.”

Gusa ngo muri iyi hutihuti, umwe mu bari kumwe na Sherrie Silver yibagiriwe igikapu cye kuri BK Arena. Yagize ati “Saddie yibagiriwe igikapu cye kuri Arena, ariko twabashije kugerera igihe ku kibuga cy’indege.”

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi, akaba ari Umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza, ukunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeye mu Rwanda birimo iki cya Move Afrika ndetse n’iserukiramuco rya Giants of Africa ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka, aho yanabonanye na Perezida Paul Kagame.

Sherrie Silver asanzwe ari umubyinnyikazi ufite izina rikomeye
Yanakorwe ikibumbano mu Bwongereza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’amayobera rwafatiwemo litiro 23.000

Next Post

Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

Small Health Habits That Are Quietly Costing You More Than You Think

Small Health Habits That Are Quietly Costing You More Than You Think

by radiotv10
25/05/2026
0

Most people think about health and money as two separate conversations. Health is about what you eat, how much you...

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

by radiotv10
23/05/2026
0

Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe...

The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

by radiotv10
23/05/2026
0

Not all time off is rest. Sometimes a whole weekend passes, and you still feel tired, not because you were...

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

by radiotv10
22/05/2026
0

Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yari yarabaswe n’ingeso zirimo ubusambanyi, ariko ubu yamaze...

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

by radiotv10
21/05/2026
0

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa rya Eric Semuhungu ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gusambanya abahungu bagenzi be, rwashyizwe mu muhezo ku mpamvu...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.